CHAN: Mambo muri 11 Amavubi abanza mu kibuga ahanganye na Tanzania

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 15 Nyakanga 2017 saa 12:44
Yasuwe :
0 0

Umutoza w’Amavubi, Antoine Hey araza gukoresha uburyo bwa ba myugariro batatu gusa inyuma bayobowe na Rucogoza Aimable Mambo mu gihe imbere akoresha rutahizamu umwe, Mubumbyi Barnabé uza kuba afashwa na Dominique Nshuti Savio na Mico Justin banyura ku mpande.

Amavubi agomba guhura na Tanzania saa 15h00 zuzuye mu mukino wa mbere wo gushaka itike y’igikombe cya Afurika cy’abakina imbere mu bihugu byabo, CHAN 2018 izabera muri Kenya.

Muri uyu mukino ubera kuri Stade ya CCM Kirumba i Mwanza ugasifurwa n’Umunya-Sudani y’Epfo, Alier Michael James, umutoza w’Amavubi yongeye gukoresha uburyo bwa ba myugariro batatu yari yakoresheje no muri Centrafrique batsindwa 2-1 mu gushaka itike ya CAN 2019.

Ndayishimiye Eric Bakame ni we ubanza mu izamu nk’ibisanzwe imbere ye hari Rucogoza Aimable Mabo, Aimable Nsabimana na Manzi Thierry hagati mu kibuga harimo Imanishimwe Emmanuel, Yannick Mukunzi, Bizimana Djihad na Iradukunda Eric, rutahizamu ari Mubumbyi Barnabé ku mpande haca Dominique Nshuti Savio na Mico Justin.

Aimable Nsabimana ufite umupira ari mu barinda izamu
Bizimana Djihad (ufite umupira) arabanza mu kibuga hagati
Mubumbyi Barnabe (wambaye nomero 9) ni we ubanza mu busatirizi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza