Mali yazamutse iyobotse itsinda n’amanota arindwi nyuma yo gutsinda Zimbabwe igitego 1-0 mu gihe Cameroun yabaye iya kabiri n’amanota atanu ubwo yanganyaga na Burkina Faso ubusa ku busa.
Demba Diallo ni we watsindiye Mali igitego kimwe rukumbi yaboneye kuri Stade de la Réunification y’i Douala ku munota wa 12.
Zimbabwe yari yatangiye umukino iri hejuru, ishaka kubona inota rya mbere muri iri rushanwa mbere yo gusubira mu rugo. Ibi byatumye Qadr Amin ahusha uburyo bwiza bwabonetse ku munota wa gatatu, ariko asimburwa na Ian Nekati nyuma y’umunota umwe.
Issaka Samake na Siaka Bagayoko bashoboraga kubonera Mali ibindi bitego, uburyo babonye ntibwagana mu izamu mu gihe umunyezamu wabo, Djigui Diarra, na we yakuyemo umupira ukomeye watewe na Farawe Matare ku munota wa 34.
Mali yongeye kwiharira umupira mu gice cya kabiri, ariko ikagorwa no gukina imipira ya nyuma yahagaritswe n’abakinnyi ba Zimbabwe ku barimo Bagayoko na Mussa Koné.
Carlos Muvhurume ku ruhande rwa Zimbabwe na Bassekou Diabaté ku ruhande rwa Mali, na bo babonye amahirwe akomeye yo gutsinda, bagorwa n’abanyezamu ku mpande zombi.
Gutsinda uyu mukino byafashije Mali kuzamuka iyoboye itsinda, aho muri ¼, izahura n’ikipe izaba iya kabiri mu itsinda B mu gihe Cameroun izahura n’iya mbere muri iryo tsinda.
Kuri uyu wa Mbere hateganyijwe imikino isoza iyo mu itsinda B, aho Congo Brazzaville ikina na Libya naho Niger ihure na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Kugeza ubu, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ni iya mbere n’amanota ane, ikurikiwe na Niger inganya amanota abiri na Libya mu gihe Congo Brazzaville ifite inota rimwe ku mwanya wa nyuma.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!