CHAN 2020: Guinea yegukanye umwanya wa gatatu itsindiye Cameroun imbere y’abafana (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 7 Gashyantare 2021 saa 09:18
Yasuwe :
0 0

Ikipe y’Igihugu ya Guinea ‘Syli National’ yegukanye umwanya wa gatatu muri Shampiyona Nyafurika ihuza abakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo (CHAN 2020) itsinze Cameroun yakiriye iri rushanwa ibitego 2-0 ku wa Gatandatu.

Muri uyu mukino wabereye kuri Stade Réunification y’i Douala, Guinea yakinnye umupira uri ku rwego rwo hejuru, biyihesha gutahana umudali w’Umuringa muri iri rushanwa riri kuba ku nshuro ya gatandatu.

Umunya-Guinea Moryale Sylla ufite impano yihariye, ni we wafunguye amazamu hakiri kare, ku gitego yatsinze ku munota wa cyenda nyuma yo gucenga no gusiga abakinnyi b’inyuma ba Cameroun, atera umupira umunyezamu Haschou Kerrido atabashije kugeraho.

Abanya-Cameroun baharaniraga ishema ry’igihugu cyabo imbere y’abafana, bashyizemo imbaraga bashaka kwishyura, ariko bahusha uburyo bubiri bukomeye bwabonetse kuri Félix Oukine na Bertrand Junior.

Myugariro wa Guinea, Abou Camara, yarokoye ikipe ye ku mupira yakuyeho uri hasi, abuza Salomon Bindjeme gutsinda ubwo Cameroun yari yabokeje igitutu, aho hari mbere y’uko Ngnowa Yre ahindura umupira wafashwe neza na Moussa Camara ku munota wa 37.

Mbere gato y’uko amakipe yombi ajya kuruhuka, abanya-Guinea babaye inyaryenge imbere y’Abanya-Cameroun bakekaga ko habayeho kurarira, Mamadouba Camara acika ba myugariro, aroba umunyezamu Kerrido bari basigaye barebana umwe kuri umwe.

Ikipe y’Igihugu ya Cameroun yasubiye mu kibuga mu gice cya kabiri, igaragaza inyota yo kwishyura, ariko ubwugarizi bwa Guinea bwari buhagaze neza.

Myugariro Kalif Traoté yakuyeho umupira wari ugeze ku murongo ku munota wa 56 nyuma y’uko umunyezamu Moussa Camara yagiye mu kirere ntawufate ngo awukomeze ubwo wari utewe na Oukine Félix.

Camara yitwaye neza kandi ku bundi buryo bwabonetse nyuma y’iminota itanu, akuramo umupira wa Martin Ako ndetse n’undi w’umuterekano watewe na Anthony Mfede ku munota wa 82.

Gutsinda uyu mukino byahesheje Guinea kubona umwanya wa gatatu, akaba ari na wo mwiza igize muri iri rushanwa nyuma yo kuba iya kane muri CHAN 2016 yabereye mu Rwanda.

Kuri iki Cyumweru saa tatu z’ijoro ni bwo hakinwa umukino wa nyuma uhuza Maroc ifite irushanwa riheruka na Mali kuri Stade Ahmadou Ahidjo Stadium iri i Yaoundé.

Moryale Sylla yafunguye amazamu mu minota ya mbere
Abanya-Guinea bishimira igitego cya mbere
Mu bafana ba Guinea harimo n'aba bana
Umwe mu banya-Cameroun bari baje gushyigikira Ikipe y'Igihugu cyabo
Moryale Sylla yagoye abakinnyi ba Cameroun barimo Ebanda
Pierre Etame Matanda agerageza kuzibira Mamadouba Camara
Felix Oukine Tcheoude na Moryale Sylla bahanganiye umupira
Mbouri Basile ashoreye umupira ubwo yari asatiriwe na Mohamed Coumbasa ndetse na mugenzi we
Mamadouba Camara yatsinze igitego cya kabiri arobye umunyezamu Haschou Kerrido
Ngnowa Man Ykre Dangmo yagoye ba myugariro ba Guinea muri uyu mukino
Mu minota ya nyuma, abasimbura ba Cameroun basaga n'aho bamaze guta icyizere cyo kwishyura
Abakinnyi ba Cameroun barimo Etame Matanda, Mbouri Basile na Salomon Charles Banga, basohoka mu kibuga nyuma yo gutsindwa uyu mukino wo guhatanira umwanya wa gatatu
Abanya-Guinea bishimira intsinzi nyuma y'umukino
Guinea nyuma yo kwambikwa imidali y'umwanya wa gatatu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .