CHAN 2020: Guinea yasezereye u Rwanda muri ¼ mu mukino watanzwemo amakarita abiri atukura (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 31 Mutarama 2021 saa 11:02
Yasuwe :
0 0

Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ yasezerewe muri ¼ cya CHAN 2020 iri kubera muri Cameroun, itsinzwe na Guinea igitego 1-0 mu mukino wabereye kuri Stade ya Limbé kuri iki Cyumweru.

Wari umukino utandukanye n’uwo u Rwanda rwaherukaga gukina mu matsinda. Kuri iyi nshuro, ikipe y’Igihugu yaranzwe n’amakosa menshi mu minota 45 ibanza, ikora 11 yavuyemo amakarita atatu y’umuhondo kuri Niyonzima Olivier, Hakizimana Muhadjiri na Sugira Ernest mu gihe Guinea yakoze ane.

Muri ayo makosa ane y’Abanya-Guinea harimo iryo ku munota wa 14 ryakozwe na Mory Kante wakiniye nabi Tuyisenge Jacques mu kibuga hagati, ahabwa ikarita itukura nyuma yo kwitabaza ikoranabuhanga ryifashishwa mu misifurire (VAR). Kapiteni w’Amavubi byagaragaraga ko yababaye cyane mu ivi, yahise asimburwa na Sugira Ernest.

Uburyo bumwe bukomeye bugana ku izamu u Rwanda rwabonye mu gice cya mbere ni umupira w’umutwe watewe na Tuyisenge Jacques, ujya hejuru mu gihe undi wahinduwe na Imanishimwe Emmanuel wafashwe neza na Moussa Camara.

Guinea yatangiranye inyota y’igitego kuva ku buryo bwo ku munota wa mbere bwabonywe na Mohamed Coumbasa, Mutsinzi Ange na Kalisa Rachid bagakiza izamu, yashoboraga gufungura amazamu ku mupira wahawe Victor Kantabadouno, awuteye yigaramye ujya hanze.

Habura iminota 10 ngo igice cya mbere kirangire, umutoza w’Amavubi, Mashami Vincent, yongeye gusabwa gukora impinduka ubwo Kalisa Rachid yavunikaga, yinjizamo Twizeyimana Martin Fabrice gusa na we nta cyo yahise ahindura ku mukino wa Guinea yasatiraga ndetse yabonye uburyo bwiza kuri Coumbasa, Mutsinzi Ange agabanyiriza umupira umuvuduko mbere y’uko ugera kuri Kwizera Olivier.

Sugira Ernest yahushije uburyo bukomeye Amavubi yabonye mu minota ya mbere y’igice cya kabiri, umupira wagaruwe nabi na Naby Camara umugezeho ari muri metero esheshatu, awutera mu izamu, ku bw’amahirwe make ufata igiti cy’izamu.

Ikipe y’Igihugu na yo yasigaye ari abakinnyi 10 mu kibuga ku ikosa Kwizera Olivier yakoreye kuri rutahizamu Yakhouba Barry inyuma gato y’urubuga rw’amahina ubwo yari asize abakinnyi b’inyuma b’Amavubi.

Kimenyi Yves wamusimbuye nyuma y’uko havuyemo Byiringiro Lague, ntiyabashije kugarura umupira watewe na Moryale Sylla, Guinea ifungura amazamu ku munota wa 58 kuri coup franc.

Niyonzima Olivier ‘Seif’ yagize amahirwe make ku mupira yateye mu izamu ugakubita umutambiko mbere yo gusubira mu kibuga mu gihe umunyezamu Moussa Camara yafashe mu buryo bugoranye umupira w’umutwe wakozweho na mugenzi we Abdoulaye Naby Camara.

Niyonzima Olivier yibwiraga ko yishyuriye u Rwanda mu minota y’inyongera, ariko umusifuzi wo ku ruhande agaragaza ko yashyize umupira mu izamu nyamara yari yaraririye.

Gutsinda uyu mukino bivuze ko Guinea izahura na Mali muri ½ mu mukino uzabera kuri Stade ya Japoma i Douala ku wa Gatatu tariki ya 3 Gashyantare 2021.

Undi mukino wabaye kuri iki Cyumweru warangiye Maroc itsinze Zambia ibitego 3-1, itsindira kuzahura na Cameroun yakiriye irushanwa muri ½.

Ni ubwa kabiri u Rwanda rwari rugeze muri ¼ cy’iyi Shampiyona Nyafurika ihuza abakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo, aho byaherukaga mu 2016 ubwo rwari rwayakiriye. Icyo gihe, rwasezerewe na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu gihe Guinea yageze muri ½.

Abakinnyi babanje mu kibuga ku mpande zombi:

Guinea: Camara Moussa, Mohamed Coumbasa, Mohamed Bangoura, Ibrahim Sorry Doumbouya, Moryale Sylla, Abdoulaye Naby Camara, Mory Kante, Yakhouba Barry, Alpha Oumar Sow, Victor Kantabadouno na Naby Camara (c).

Rwanda: Kwizera Olivier, Omborenga Fitina, Imanishimwe Emmanuel, Mutsinzi Ange, Bayisenge Emery, Niyonzima Olivier, Kalisa Rachid, Byiringiro Lague, Hakizimana Muhadjiri, Tuyisenge Jacques (c) na Nshuti Dominique Savio.

Imanishimwe Emmanuel asatira umukinnyi wa Guinea
Bayisenge Emery agerageza kwambura umupira Yakhouba Barry
Imanishimwe Emmanuel acenga Mohamed Coumbassa
Tuyisenge Jacques yakinnye iminota 15 gusa mbere yo kuvunika
Kimenyi Yves ntiyabashije gukuramo umupira watewe na Moryale Sylla
Abakinnyi ba Guinea bishimira igitego imbere y'ab'u Rwanda
Sylla na Victor Kantabadouna bishimira igitego cya Guinea
Guinea mu byishimo nyuma yo gukuramo u Rwanda muri ¼ cya CHAN
Myugariro wa Guinea, Naby Camara, akuraho umupira wari utewe n'abakinnyi b'Amavubi ugana ku izamu rye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .