CHAN 2020: Florent Ibengé ntatekereza kwihorera kuri Cameroun

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 29 Mutarama 2021 saa 07:18
Yasuwe :
0 0

Umutoza mukuru w’Ikipe y’Igihugu ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Florent Ibengé Ikwange, yavuze ko adatekereza kwihorera kuri Cameroun mu gihe ibihugu byombi bizahurira mu mukino wa ¼ cya CHAN 2020 ku wa Gatandatu.

Ibengé na Les Léopards atoza, batsinzwe na Cameroun mu matsinda ya CHAN 2016 mu Rwanda, n’ikipe yatozwaga na Ndtoungou Mpile, abifashijwemo na Yazid Atouba, Moumi Ngamaleu na Samuel Nlend.

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ntiratsinda Cameroun mu irushanwa rya CHAN rihuza abakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo muri Afurika. Mu 2011 muri Sudani, Cameroun yatozwaga na Ndoumbe Bosso yatsinze Les Léopards ibitego 2-0 mu gihe mu mukino wa gicuti wabaye muri Gashyantare 2020, Cameroun yongeye gutsinda 1-0.

Mu kiganiro n’itangazamakuru kuri uyu wa Gatanu, Florent Ibengé utoza RDC, yabajijwe niba ikipe ye igiye kwihorera, ariko avuga ko atari cyo cy’ingenzi.

Ati “Ntabwo mfata umupira w’amaguru mu buryo bwo kwihorera. Nishimiye kuzahura na Martin (Ndtoungou) ejo. Twari mu itsinda rimwe mu Rwanda mu 2016. Twatsinzwe na Cameroun, ariko ntacyo nabivugaho, ubu turi mu 2021, ntabwo turwanya Cameroun.”

“Mu minota 90 tuzakina, tuzakora byose kugira ngo dutsinde, nyuma y’ibyo nta bindi bitekerezo bibi. Ni iminota 90 ishobora kugera kuri 120 cyangwa penaliti. Tutitaye ku bizavamo, nyuma y’umukino tuzakomeza kuba abavandimwe.”

Yakomeje avuga ko biteguye gushimisha abafana batari bake bazitabira uyu mukino kuri Stade ya Japoma.

Florent Ibengé n’abakinnyi be batatu barimo umunyezamu akaba na kapiteni, Ley Matampi, bakize COVID-19 mbere y’uyu mukino wa ¼ mu gihe abandi icyenda bakirwaye.

Yavuze ko kandi kuba ibisubizo bya COVID-19 biza habura amasaha make ngo amakipe akine, bituma abatoza batamenya uko bategura abakinnyi bari bukinishe.

Ati “Ejo hashize twarapimwe, ubu ntituzi ibisubizo. Twitoje muri iki gitondo ariko sinzi ikipe nzakoresha ejo. Ni ikibazo kidukomereye nk’abatoza kuba yaba njye cyangwa Martin [umutoza wa Cameroun] , ntawe uzi icyo ibisubizo bizagaragaza n’igihe bisohokera.”

Rutahizamu Chico Ushindi Wa Kubanza wabaye umukinnyi wa mbere watsindiye igitego kuri Stade ya Japoma, yavuze ko yifuza no kongera kubona izamu ku mukino wa Cameroun.

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ni yo imaze kwegukana iri rushanwa inshuro nyinshi (ebyiri), aho kuri ubu yifuza kuritwara ku nshuro ya gatatu, ariko ikaba igomba kubanza kwikiranura na Cameroun mu mukino uteganyijwe saa Tatu z’ijoro ryo ku wa Gatandatu.

Undi mukino wa ¼ uteganyijwe kuri uwo munsi, uzahuza Congo Brazzaville na Mali saa Kumi n’Ebyiri.

Florent Ibengé utoza Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yavuze ko badatekereza kwihorera kuri Cameroun
Chico Ushindi Wa Kubanza ni we watsinze igitego cya mbere kuri Stade ya Japoma muri CHAN 2020
Cameroun yakiriye irushanwa, izakina na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ku wa Gatandatu saa Tatu z'ijoro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .