Ubusanzwe inganda zikora ibikoresho bya siporo birimo n’imyenda yo gukinana zisohora ubwoko bushya buri mwaka zikabugeza ku makipe yose zambika hirya no hino ku isi.
Kuva mu 2016, iyari Minisiteri ya Siporo n’Umuco ndetse na Komite Olempike y’u Rwanda, byagiranye amasezerano n’uruganda rwa Erreà rwo mu Mujyi wa Torrile mu Butaliyani, akaba ari rwo rumaze imyaka itanu rwambika amakipe y’Igihugu.
Nubwo byari byitezwe ko Ikipe y’Igihugu yitabiriye CHAN 2020 muri Cameroun, ishobora guserukana umwambaro mushya, si ko byagenze kuko Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), kuri uyu wa Gatandatu ryagaragaje ko Amavubi azambara umwambaro umaze imyaka itatu usohotse.
Umwambaro Amavubi azatangira kwambara ku wa Mbere ni uwakozwe n’uruganda rwa Errea mu mwaka w’imikino wa 2017-18, ndetse ukaba warambawe bwa mbere mu Rwanda n’Ikipe y’Igihugu y’Abagore muri CECAFA yabereye i Kigali muri Nyakanga 2018.
Ikipe y’Igihugu y’Abagabo yawambaye bwa mbere ni iy’Abatarengeje imyaka 23 yakinnye na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu Ugushyingo 2018 mu gihe abakuru bayambaye mu yindi mikino irimo iya Mozambique na Cameroun mu Ukwakira 2019 ndetse n’imikino ya gicuti yo kwitegura CHAN yabaye muri Gashyantare 2020.
Ubwo Amavubi yari amaze kubona umwambaro mushya yari amaze iminsi yambara (kugeza muri uku kwezi mbere yo kwerekeza muri Cameroun), indi yakoreshwaga imyitozo bitegura imikino itandukanye irimo iyabahuje na Cap-Vert mu Ugushyingo 2019 ndetse no ku mikino ya gicuti yayahuje na Congo Brazzaville mu ntangiriro z’uku kwezi.
Si ku nshuro ya mbere Amavubi aserukanye umwambaro utajyanye n’igihe dore ko muri CHAN 2018 yabereye muri Maroc, Ikipe y’Igihugu yambaye uwakozwe mu mwaka w’imikino wa 2014-15.
Ubwo Umunyamakuru wa IGIHE yaherukaga kubaza ibijyanye n’imyambarire y’amakipe y’Igihugu, mu Ukwakira 2020, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Shema Maboko Didier, yavuze ko amasezerano bari bafitanye na Errea yarangiye, ariko ashimangira ko kugura imyambaro bishingira ku mikoro.
Ati “Ni byo koko Ikipe z’Igihugu ziri mu nshingano za Minisiteri, kugira ngo zambikwe dukora nabo [amashyirahamwe] kugira ngo turebe abakeneye imyambaro mu irushanwa bagiyemo, noneho tugafatanya no kureba imyambaro iboneka ni iyihe.”
“Mu gihe cyashize twari dufitanye amasezerano n’uruganda rwa Errea, yari amasezerano y’imyaka iri hagati y’itatu n’itanu, ayo masezerano ni yo twagenderagaho. Hari kuba yararangiye, ariko na none hari ukureba ibiciro cyangwa ikiguzi cy’imyenda. Tureba ibyo dushoboye kubona nk’Igihugu kugira ngo ikipe yitabire imikino.”
Ikindi cyagarutsweho ku myambaro Amavubi azaseruka ni ukuba ahanditswe amazina y’abakinnyi hari hasanzwe handitse Rwanda, ariko bikaba byasibwe.
Uretse kuba hari amafaranga agenewe Ikipe y’Igihugu (arimo n’ay’imyambaro) atangwa na Minisiteri ya Siporo buri mwaka, Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA) rigenera buri shyirahamwe mu gihugu amafaranga y’ibikoresho bya ruhago agera kuri miliyoni 100 Frw, atangwa rimwe mu myaka ibiri.











TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!