CHAN 2018: U Rwanda mu mukino wa gicuti mbere yo gucakirana na Uganda

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 1 Kanama 2017 saa 11:39
Yasuwe :
0 0

Ikipe y’Igihugu Amavubi yateguriwe umukino wa gicuti mbere yo guhura na Uganda mu ijonjora rya nyuma ryo gushaka itike y’imikino ya nyuma y’igikombe cya Afurika cy’abakina imbere mu bihugu byabo (CHAN 2018) kizabera muri Kenya.

Uyu mukino wa gicuti uzabera mu Mujyi wa Kigali, u Rwanda ruzawukina na Sudani mu mpera z’iki cyumweru kuya 7 Kanama 2017.

Sudani yasezereye u Burundi ku ntsinzi y’igitego kimwe mu mikino yombi yabahuje na yo ihita ikatisha itike yo gukina icyiciro cya nyuma aho izahura na Ethiopia.

Amavubi yongeye amaraso mashya mu ikipe yasezereye Tanzania mu cyumweru gishize, aba bakinnyi bahamagawe bose bahise batangira imyitozo ku wa Mbere w’iki cyumweru kuri Stade ya Kigali.

Uyu mukino uzafasha umutoza w’Amavubi, Antoine Hey, kureba abakinnyi azakoresha ku mukino wa Uganda uzakinwa kuya 12 Kanama 2017 kuri Stade ya St. Mary’s Kitende, mu gihe uwo kwishyura uzakinirwa i Kigali nyuma y’icyumweru kimwe.

Uganda Cranes yasezereye Sudani y’Epfo mu ijonjora rya mbere iyitsinze ibitego 5-1 mu mikino yombi iheruka gutandukana n’umutoza wayo mukuru, Milutin ‘Micho’ Sredojevic, wayitozaga kuva mu 2013.

Iyi kipe yahawe Moses Basena na Fred Kajoba bari basanzwe bungirije Micho ari na bo bari gutegura umukino w’u Rwanda.

Amavubi arashaka kwitabira CHAN ku nshuro ya gatatu kuva iri rushanwa ryatangira mu 2009. Ikipe y’igihugu yitabiriye iryabereye muri Sudani mu 2011 no mu mwaka ushize aho u Rwanda rwaryakiriye rugasezererwa na DRC, yaje no kuryegukana, mu mikino ya ¼.

Abakinnyi 22 Antoine Hey yahamagaye bitegura umukino wa Uganda:

Abazamu: Marcel Nzarora (Police FC), Eric ‘Bakame’ Ndayishimiye (Rayon Sports) na Yves Kimenyi (APR FC).

Ba Myugariro: Nsabimana Aimable (APR), Mutsinzi Ange (Rayon Sports), Thierry Manzi (Rayon Sports),Rucogoza Aimable Mambo (Bugesera FC), Kayumba Soter , Latif Bishira (AS Kigali), Imanishimwe Emmanuel (APR), Nyandwi Saddam (Rayon Sports), Muvandimwe JMV (Police FC) na Iradukunda Eric Radu (AS Kigali).

Abo hagati: Imran Nshimiyimana (APR), Djihad Bizimana (APR), Yanick Mukunzi (APR) na Niyonzima Olivier (Rayon Sports).

Ba Rutahizamu: Nshuti Innocent (APR), Mubumbyi Barnabé, Nshuti Dominique Savio (AS Kigali), Biramahire Abeddy Christophe (Police FC) na Muhire Kevin (Rayon Sports).

Amavubi yitegura Uganda mu gushaka itike ya CHAN 2018 izabera muri Kenya yashyiriweho umukino wa gicuti na Sudani

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza