00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Champions League: Ronaldo yongeye gucungura Manchester United, Bayern Munich na Juventus zigera muri 1/8 (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 3 Ugushyingo 2021 saa 08:14
Yasuwe :
0 0

Ku nshuro ye ya gatatu yikurikiranya mu mikino ya UEFA Champions League, Cristiano Ronaldo yongeye gutsinda igitego mu minota ya nyuma, afasha Manchester United kunganya na Atalanta ibitego 2-2 mu mukino w’umunsi wa kane wo mu Itsinda F wabereye mu Butaliyani ku wa Kabiri.

Manchester United yatangiye isatira, yahushije uburyo bw’umupira watewe na Scott McTominay, ukubita ku mukinnyi wa Atalanta mbere y’uko ujya mu cyerekezo kinyuranye n’icyo umunyezamu yarimo, ariko ku bw’amahirwe usubizwa inyuma n’igiti cy’izamu.

Atalanta yafunguye amazamu ku gitego cyinjijwe na Josip Iličić ku munota wa 11 nyuma yo guhindurwa na Duvan Zapata wabanje gucenga Aaron Wan Bissaka, areba uko mugenzi we ahagaze, amuha umupira.

Duvan Zapata yabonye ubundi buryo bwiza ku mupira yacomekewe agasiga abakinnyi b’inyuma ba Manchester United, ateye umupira ukomeye uca ku ruhande rw’izamu.

Umutoza wa Manchester United, Ole Gunnar Solskjaer, yakoze impinduka za mbere ku munota wa 36, Mason Greenwood afata umwanya wa Raphaël Varane wavunitse.

Ku munota wa mbere muri ine yari yongereweho ngo igice cya mbere kirangire ni bwo abakinnyi ba Manchester United bahererekanyije neza, Bruno Fernandes atanga umupira wa nyuma kuri Cristiano Ronaldo watsinze igitego cyo kwishyura.

Duvan Zapata yatsinze igitego cya kabiri cya Atalanta ku munota wa 57, aho yacomekewe umupira na Jose Luis Palomino, asiga Harry Maguire wananiwe kuwumwambura mbere y’uko aroba umunyezamu David De Gea. Iki gitego cyemejwe nyuma y’umunota umwe hasuzumwa amashusho niba uyu mukinnyi wa Atalanta atari yarariye.

Zapata yashoboraga kandi gutsinda igitego cya gatatu ku munota wa 79, umupira yahawe awuteye n’umutwe ujya hejuru gato y’izamu mu gihe kandi yateye undi mupira ukomeye ku munota wa 84, ushyirwa muri koruneri na De Gea.

Cristiano Ronaldo yongeye kwishyurira Manchester United ku munota wa mbere w’inyongera muri itanu yari ishyizweho, aho yakinanye na Mason Greenwood, amusubije ahita atera umupira mwiza.

Umunyezamu wa Atalanta, Juan Musso, yayirokoye ubwo yakuragamo umupira watewe na Van De Beek ku munota wa gatatu w’inyongera.

Kunganya uyu mukino byatumye Manchester United igira amanota arindwi ku mwanya wa mbere wo mu Itsinda F, iyanganya na Villarreal, yo yatsinze Young Boys ibitego 2-0 bya Etienne Capoué na Arnaut Danjuma.

Mu Itsinda E, Bayern Munich yageze muri 1/8 nyuma yo gutsinda Benfica ibitego 5-2 birimo bitatu byinjijwe na kabuhariwe Robert Lewandowski mu gihe FC Barcelone yatsindiwe na Ansu Fati imbere ya Dynamo Kyiv, igira amanota atandatu.

Indi kipe yageze muri 1/8 ni Juventus yo mu Itsinda H, yatsinze umukino wa kane ubwo yari yakiriye Zenit St Petersburg ikayinyagira ibitego 4-0 mu gihe Chelsea yagize amanota icyenda nyuma yo gutsindira Malmö FF iwayo igitego 1-0 cyinjijwe na Hakim Ziyech.

Uko amakipe yatsindanye ku wa Kabiri:

Itsinda E

  • Bayern Munich 5-2 Benfica
  • Dynamo Kyiv 0-1 FC Barcelone

Itsinda F

  • Atalanta 2-2 Manchester United
  • Villarreal 2-0 Young Boys

Itsinda G

  • Wolfsburg 2-1 FC Salzburg
  • Seville 1-2 Lille

Itsinda H

  • Malmö FF 0-1 Chelsea
  • Juventus 4-2 Zenit St Petersburg
Josip Iličić afungura amazamu ku ruhande rwa Atalanta
Iličić ukomoka muri Slovenia, ni cyo gitego cya mbere yatsinze mu irushanwa ry'uyu mwaka
Abafana ba Atalanta bishimira igitego cya mbere cyabonetse hakiri kare
Raphaël Varane yongeye kuvunika, asimburwa na Greenwood mu gice cya mbere
Cristiano Ronaldo yishyuriye Manchester United igitego cya mbere mu minota y'inyongera y'igice cya mbere
Ronaldo na Rashford ubwo Manchester United yari imaze kwishyura
Duvan Zapata atsinda igitego cya kabiri cya Atalanta
Zapata wabonye uburyo bwinshi muri uyu mukino, yishimira igitego cye cyemejwe nyuma yo kureba ku mashusho ya VAR
Ronaldo yatsinze igitego cya kabiri cyo kunganya mu minota y'inyongera
Cristiano Ronaldo yishimira igitego hamwe na Nemanja Matić
Umutoza Ole Gunnar Solskjær ashimira abakinnyi be nyuma y'inota ryatumye bakomeza kugira icyizere cyo kurenga amatsinda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .