Kwamamaza

Champions League: Real Madrid yanyagiye Legia Warsaw,Leicester City ikomeza gutungurana

Yanditswe kuya 19-10-2016 saa 09:14' na Manzi Rema Jules


Leicester City yatsinze FC Copenhagen igitego kimwe ku busa ikomeza agahigo ko kuba itaratsindwa na rimwe mu irushanwa rya UEFA Champions League yitabiriye ku nshuro ya mbere, mu gihe Real Madrid yanyagiraga Legia Warsaw ibitego bitanu kuri kimwe iguma ku mwanya wa kabiri mu itsinda.

Amanota icyenda mu mikino itatu, Leicester City ikomeje kugaragaza ibimenyetso ko ishobora gutungurana muri Champions League ikagera kure benshi batatekerezaga nk’uko yabikoze umwaka ushize muri shampiyona y’u Bwongereza iyegukana nta mahirwe yahabwaga.

Iyi kipe itozwa na Claudio Ranieri, nyuma yo gutsinda FC Koebenhavn igitego 1-0 cy’umunya- Algeria, Riyad Mahrez, iri ku mwanya wa mbere mu itsinda G n’amanota icyenda ikurikiwe na FC Koebenhavn na FC Porto zombi zifite amanota ane mu gihe Club Brugge itarabona inota na rimwe.

Ku kibuga Santiago Bernabeu, Real Madrid yari yakiriye KP Legia Warszawa yo muri Pologne iyinyagira ibitego 5-1 bya Gareth Bale, Tomasz Jodlowiec witsinze, Marco Asensio, Lucas Vazquez na Alvaro Morata mu gihe icy’impozamarira cya KP Legia Warszawa cyatsinzwe na Miroslav Radovic.

Nubwo Real Madrid yatsinze ibitego byinshi, iracyari ku mwanya wa kabiri iganya amanota arindwi na Borussia Dortmund ariko ikarushwa ibitego bibiri n’iyi kipe yo mu Budage.

Kuri uyu wa Gatatu, iyi mikino irakomeza, hakinwa imikino yo kuva mu itsinda rya mbere (A) kugeza ku rya kane (D), aho umukino utegerejwe na benshi uri buhuze FC Barcelona ku kibuga Nou Camp iri bube yakiriye Manchester City itozwa na Pep Guardiola wakuriye muri iyi kipe (FC Barcelona) nk’umukinnyi akanayibera umutoza mu gihe cy’imyaka ine, anayihesha ibikombe bibiri by’iri rushanwa.

Uko imikino yaraye igenze:

Bayer Leverkusen 0-0 Tottenham Hotspur
CSKA Moscow 1-1 Monaco
Real Madrid 5-1 Legia Warszawa
Sporting CP 1-2 Borussia Dortmund
Club Brugge 1-2 FC Porto
Leicester City 1-0 FC Koebenhavn
Dinamo Zagreb 1-0 Sevilla
Lyon 0-1 Juventus

Imikino yose ikinwa kuri uyu wa Gatatu:

Arsenal vs Ludogorets Razgrad
Paris Saint Germain vs Basel
Dynamo Kyiv vs Benfica
SSC Napoli vs Besiktas
Barcelona vs Manchester City
Celtic vs Borussia Moenchengladbach
Bayern Munich vs PSV Eindhoven
FC Rostov vs Atletico Madrid

Gareth Bale yafashije Real Madrid kubona amanota atatu yari ikeneye
Cristiano Ronaldo ntiyabashije kubona ibitego ariko yatanze imipira ibiri byavuyemo
Cristiano Ronaldo nta gitego yatsinze muri uyu mukino
Marcelo yishimira igitego, (iruhande) Marco Asensio amusanganiye
Alvalo Morata yatsinze igitego cya gatanu cya Real Madrid
Mbere y'umukino wa Leicester City na FC Copenhagen abafana babanje gucana umuriro muri stade
Riyad Mahrez (Hagati) ni we watsinze igitego rukumbi Leicester City yatsinze FC Copenhagen
Leicester City yagerageje uburyo bwinshi bwo gutsinda ibitego bumwe buranga
Umutoza Claudio Ranieri (ibumoso) n'ikipe ntibaratsindwa na rimwe muri Champions League

Kwamamaza

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Tuesday 6 Ukuboza 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved