Kwamamaza

Champions League: Real Madrid irashaka umwanya wa mbere, Guardiola asubira mu rugo

Yanditswe kuya 18-10-2016 saa 16:15' na Manzi Rema Jules


Imikino ihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo ku mugabane w’u Burayi, UEFA champions League irakomeza kuri uyu wa Kabiri no ku wa Gatatu hakinwa imikino yo ku munsi wa gatatu mu matsinda, umukino w’ishiraniro uzahuza Manchester City na FC Barcelona ku kibuga Nou Camp.

Amakipe 32 yitabiriye iri rushanwa, agabanyije mu matsinda umunani. Kuri uyu wa Kabiri harakina amakipe ari mu itsinda rya gatanu kugera ku rya munani, aho umukino utegerejwe uri buhuze Real Madrid iherutse kunganya na Borussia Dortmund mu mukino wa kabiri w’iri tsinda na Legia Warszawa itarabona inota na rimwe mu mikino ibiri imaze gukinwa.

Nyuma yo kunyagira Real Betis muri shampiyona ibitego 6-1 mu mpera z’icyumweru gishize, igitegerejwe cyane ni ukurena niba Real Madrid ifite igikombe cya champions league giheruka, ishobora kongera gutsinda ibitego byinshi no muri uyu mukino.

Ni umukino iyi kipe ishakamo amanota atatu aherekejwe n’impamba y’ibitego byinshi byayifasha gufata umwanya wa mbere muri iri tsinda, ufitwe na Borussia Dortmund zinganya amanota ane ariko ikazigama ibitego bitandatu mu gihe Real Madrid izigamye kimwe gusa.

Uretse uyu mukino, Leicester City ikinnye iri rushanwa ku nshuro ya mbere nyuma yo gutwara shampiyona y’u Bwongereza umwaka ushize, irakira FC Koebenhavn (FC Copenhagen) yo muri Denmark, ya kabiri mu itsinda G n’amanota ane.

Ni umukino Claudio Ranieri n’abakinnyi be badahagaze neza muri shampiyona, bakeneyemo amanota atatu ndetse no gukora amateka yo gutsinda imikino yose itatu ibanza ku nshuro ya mbere bakina Champions League.

Uretse iyi mikino n’indi iteganyijwe uyu munsi, ejo ku wa Gatatu hari imikino ikomeye cyane irimo uzahuza FC Barcelona, izakira Manchester City ya Pep Guardiola ku kibuga Nou Camp. Umutoza Pep Guardiola azaba yasubiye ku kibuga yakuriyeho nk’umukinnyi anagitwariraho ibikombe bibiri by’iri rushanwa nk’umutoza.

Imikino iteganyijwe kuri uyu wa Kabiri tariki 18 Ukwakira 2016

Bayer Leverkusen vs Tottenham Hotspur
CSKA Moscow vs Monaco
Real Madrid vs Legia Warszawa
Sporting CP vs Borussia Dortmund
Club Brugge vs FC Porto
Leicester City vs FC Koebenhavn
Dinamo Zagreb vs Sevilla
Lyon vs Juventus

Imikino izaba ku wa Gatatu tari 19 Ukwakira 2016

Arsenal vs Ludogorets Razgrad
Paris Saint Germain vs Basel
Dynamo Kyiv vs Benfica
SSC Napoli vs Besiktas
Barcelona vs Manchester City
Celtic vs Borussia Moenchengladbach
Bayern Munich vs PSV Eindhoven
FC Rostov vs Atletico Madrid

Real Madrid irasabwa gutsinda uyu mukino byanze bikunze
Cristiano Ronaldo (ibumoso) na Gareth Bale bitezweho guhesha intsinzi Real Madrid
Abakinnyi bagaragaza ko biteguye kwitwara neza
Zinedine Zidane ashaka gukora amateka atwara iki gikombe inshuro ebyiri zikurikiranya
Leicester City nayo iraba ihanganye na Fc Koebenhavn
Riyad Mahrez yitezweho gufasha iyi kipe gutsinda imikino itatu yikurikiranya mu itsinda G
Claudio Ranieri n'abasore be ngo intego ni ugutsinda uyu mukino

Kwamamaza

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Sunday 11 Ukuboza 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved