00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Champions League: Messi yafashije Paris Saint-Germain kwihimura kuri Manchester City (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 28 Nzeri 2021 saa 11:15
Yasuwe :
0 0

Lionel Messi yatsinze igitego cye cya mbere akinira Paris Saint-Germain mu mukino w’umunsi wa kabiri wo mu Itsinda A rya UEFA Champions League, ikipe ye yatsinzemo Manchester City ibitego 2-0 kuri uyu wa Kabiri.

Amakipe yombi yaherukaga guhurira muri ½ cy’irushanwa nk’iri mu mwaka ushize, Paris Saint-Germain isezererwa itsinzwe igiteranyo cy’ibitego 4-1. Gusa, ibyabaye kuri uyu wa Kabiri, byari bitandukanye.

Nubwo Manchester City ari yo yakinaga neza mu minota ya mbere yiharira umupira, Paris Saint-Germain yafunguye amazamu ku munota wa munani ku gitego cyinjijwe na Idrissa Gana Gueye ku mupira wahinduwe mu rubuga rw’amahina na Kylian Mbappé, ubanza gukorwaho na Neymar mbere y’uko ugera kuri uyu Munya-Sénégal wawushyize mu nguni yo hejuru mu izamu.

Manchester City n’ubundi yakomeje kwiharira umupira ishaka igitego cyo kwishyura, ariko abakinnyi bayo barimo Riyad Mahrez babura aho bamenera. Uyu Munya-Algeria yahinduye umupira wakuwemo na Guianluigi Donnarumma mu buryo bwashoboraga kuvamo igitego.

Ku munota wa 26, Raheem Sterling yateye umupira n’umutwe usubizwa inyuma n’umutambiko w’izamu mu gihe ubwo umunyezamu Donnarumma yari atarahaguruka, wahise ugera kuri Bernardo Silva na we wawuteye mu izamu n’ikirenge ukubita umutambiko w’izamu usubira inyuma.

Habura iminota umunani ngo igice cya mbere kirangire, Paris Saint-Germain yahushije uburyo bw’igitego cya kabiri ku mupira wazamukanywe na Kylian Mbappé, ariko awutanze kuri Ander Herrera atera ishoti ryashyizwe hejuru y’izamu na Ederson Morães.

Iyi kipe yari imbere y’abafana bayo, yahise ihusha kandi ubundi buryo ku mupira Mbappé yahinduye ashaka Marquinhos, ariko ntiyagera ku mupira mu gihe Manchester City yahushije uburyo bubiri bwiza burimo umupira w’umutwe watewe na Ruben Dias ushyirwa muri koruneri na Donnarumma mbere y’uko Achraf Hakimi arenza uwari utewe na Riyad Mahrez.

Nyuma y’akaruhuko, Manchester City yongeye kwiharira umupira ndetse yashoboraga kwishyura ku munota wa 56, ariko ishoti ryatewe na Kevin De Bryune risubizwa inyuma na Gianluigi Donnarumma wasohotse neza.

Neymar utagaragaye cyane mu minota yabanje, yahawe umupira na Lionel Messi ahagana ku munota wa 65, asiga Kyle Walker mu gihe yateye ishoti areba n’umunyezamu Ederson, ariko umupira uramutenguha ufata inshundura ntoya.

Lionel Messi yatsinze igitego cye cya mbere mu mwambaro wa Paris Saint-Germain ubwo yazamukanaga umupira, ahereza Mbappé wawukozeho gato arawumusubiza, ubundi atera ishoti rikomeye ari ku murongo w’urubuga rw’amahina, umupira uruhukira mu izamu. Iki cyabaye igitego cye cya 121 muri iri rushanwa, arushwa 14 na Cristiano Ronaldo.

Mu minota ya nyuma, Manchester City yongeye kubona uburyo bwari kuyihesha kubona igitego ariko igorwa n’ubwugarizi bwa Paris Saint-Germain ndetse n’umunyezamu Gianluigi Donnarumma.

Gutsinda uyu mukino byatumye PSG iyobora Itsinda A n’amanota ane inganya na Club Brugge, yo yatsindiye RB Leipzig iwayo ibitego 2-1. Manchester City ifite amanota atatu ku mwanya wa gatatu.

Uko amakipe yatsindanye kuri uyu wa Kabiri:

Itsinda A

  • Paris Saint-Germain 2-0 Manchester City
  • RB Leipzig 1-2 Club Brugge

Itsinda B

  • Milan AC 1-2 Atlético Madrid
  • FC Porto 1-5 Liverpool

Itsinda C

  • Ajax 2-0 Besiktas
  • Borussia Dortmund 1-0 Sporting CP

Itsinda D

  • Shakhtar Donetsk 0-0 Inter Milan
  • Real Madrid 1-2 FC Sheriff

Imikino iteganyijwe ku wa Gatatu:

Itsinda E

  • Bayern Munich vs Dynamo Kyiv
  • Benfica vs FC Barcelone

Itsinda F

  • Atalanta vs Young Boys (18:45)
  • Manchester United vs Villarreal

Itsinda G

  • Salzburg vs LOSC
  • Wolfsburg vs Seville CF

Itsinda H

  • Zenit vs Malmö (18:45)
  • Juventus vs Chelsea
Abafana bari bacanye ibishashi muri Parc des Princes
Idrissa Gana Gueye atera ishoti ryavuyemo igitego mu gice cya mbere
Idrissa Gana Gueye yateye umupira wagiye mu nguni yo hejuru mu izamu
Idrissa Gana Gueye ukomoka muri Sénégal, yishimira igitego yari amaze gutsinda
Lionel Messi, Idrissa Gana Gueye na Nuno Mendes bishimira igitego cya PSG mu gice cya mbere
Gianluigi Donnarumma yananiwe kugarura umupira wari utewe na Raheem Sterling n'umutwe, ku bw'amahirwe atabarwa n'umutambiko w'izamu
Bernardo Silva yahise awusubiza mu izamu, ariko na bwo ukubita umutambiko w'izamu uvamo
Kevin De Bruyne yahawe ikarita y'umuhondo ku ikosa yakoreye kuri Idrissa Gueye yakandagiye akamubabaza cyane
Neymar ahanganiye umupira na Riyad Mahrez
Ruben Dias na Aymeric Laporte baburana ku musifuzi Carlos del Cerro Grande hagati mu mukino
Umunyezamu wa Manchester City, Ederson Moraes, atera umupira n'ikirenge
Umutoza wa Manchester City, Pep Guardiola, atanga amabwiriza kuri Bernardo Silva na Jack Grealish
Umutoza wa PSG, Mauricio Pochettino, areba uko abakinnyi be bitwara
Ishoti Messi yatereye ahagana inyuma y'urubuga rw'amahina ryaruhukiye mu izamu
Lionel Messi yishimira igitego cya kabiri cya PSG yatsinze habura iminota 17 ngo umukino urangire
Messi yashimiye abafana nyuma yo gutsinda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .