Champions League: Mbappé yafashije PSG kwihimura kuri FC Barcelone, Liverpool yitwara neza (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 17 Gashyantare 2021 saa 08:11
Yasuwe :
0 0

Kylian Mbappé yatsinze ibitego bitatu mu mukino ubanza wa 1/8 cya UEFA Champions League wakinwe ku wa Kabiri, afasha Paris Saint-Germain kwihimura kuri FC Barcelone iyitsinze ibitego 4-1.

Barcelone yari yakiriye uyu mukino kuri Camp Nou, yahatsindiye PSG ibitego 6-1 mu myaka ine iheruka, iyisezerera muri iri rushanwa rihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo i Burayi.

Ku mugoroba, Paris Saint-Germain ntiyari ifite kizigenza Neymar ndetse na Angel Di Maria bombi bavunitse mu gihe FC Barcelone yari yagaruye Gerard Piqué.

Umukino ukimara gutangira, nta gihe kinini byasabye mbere y’uko Mbappé yinjirana ubwugarizi bwa FC Barcelone ariko umunyezamu Marc André ter Stegen arasohoka, amutanga umupira yakuyeho nabi mbere y’uko na Moïse Kean agerageza uburyo nk’ubu bwavuyemo koruneri.

Mu minota 10 ibanza, nta gikomeye FC Barcelone yakoze kirenze guhererekanya kwabayeho hagati ya Jordi Alba na Antoine Griezmann wagerageje uburyo bwa mbere Keylor Navas akitwara neza mu izamu rya PSG.

Pedri wari wagize uruhare muri ubu buryo bwa Barça, yayikoroye kandi ku mupira yashyize muri koruneri ubwo Mbappé yakinanaga na Mauro Icardi wawuhinduye mu rubuga rw’amahina awunyujije ku munyezamu Ter Stegen.

FC Barcelone yafunguye amazamu ku munota wa 27 w’umukino kuri penaliti yatsinzwe na Lionel Messi nyuma y’uko Layvin Kurzawa yari akiniye nabi Frenkie de Jong mu rubuga rw’amahina.

Umusifuzi Bjorn Kuipers yerekanye ko ari penaliti ariko amashusho y’umukino agaragaza ko bitagaragara neza niba koko Kurzawa yakoze kuri De Jong wasaga n’uwiteze. Gusa, umusifuzi wa VAR, Pol van Boekel yemeje ko ari penaliti, Messi ayitera ahagana hejuru mu izamu nubwo Navas yasaga n’uwakurikiye.

Kylian Mbappé yishyuriye PSG nyuma y’iminota itanu. Marco Verratti yamuhaye umupira ari muri metero hafi esheshatu uvuye ku izamu, abanza gucenga Lenglet mbere yo kunyeganyeza inshundura.

FC Barcelone yasaga n’itangiye kugaragara muri iyi minota. Mbappé yagerageje ubundi buro bwakuwemo na Ter Stegen ndetse aba ari ko bigenda no kuri Kean mbere y’uko Griezmann ahusha uburyo bwiza bw’umupira wanyuze imbere y’izamu.

Barça yakabaye yarasinyije Mbappé ubwo Neymar yagendaga mu 2017, ahubwo yahisemo kugura Ousmane Dembélé. Gusa, nta kubagereranya kwashobokaga mu gice cya mbere. Dembélé yahushije uburyo bwiza bwasabaga gukoza ikirenge ku mupira wari uhinduwe na Messi ndetse nta kinini yafashije Sergino Dest byagaragaye ko atorohewe na Mbappé ku ruhande rw’iburyo.

Mbappé yatangiye igice cya kabiri uko yashoje icya mbere, atera umupira wanyuze hejuru y’izamu. Nyuma y’aho yasize Piqué wamukuruye umwambaro, atanga umupira kuri Icardi na we wahaye Moïse Kean, ateye ishoti rikurwamo na Ter Stegen. PSG yahise ibona ko umukino uza koroha.

Gusa, nyuma y’iminota mike, Messi yabonye umupira w’umuterekano inyuma y’urubuga rw’amahina, ariko ishoti yakaraze rica hejuru y’izamu rya Keylor Navas.

Mbappé yatsinze igitego cya kabiri ku munota wa 65. Alessandro Florenzi yahinduye umupira ari iburyo, Ter Stegen arashidikanya, Piqué wagiye kuwukuraho agwa mu izamu, usanga Mbappé wawerekeje mu rushundura.

Guhagarara nabi k’ubwugarizi bwa FC Barcelone kwari kumaze kugaragara ndetse ubwo Moïse Kean yatsindaga igitego cya gatatu cya PSG habura iminota 20 ngo umukino urangire, byagaragara ko ntawe umufashe.

Mbappé yari agifite inyota yo gutsinda ibitego bitatu ndetse yabigezeho ku munota wa 84. Yari wenyine ubwo Draxler yamuhaga umupira, yitonze, aroba umunyezamu Ter Stegen.

Undi mukino ubanza wabaye ku wa Kabiri wabereye i Budapest, RB Leipzig yawakiriye muri Hongrie kubera ingamba zo kwirinda COVID-19 ziri mu Budage, itsindwa na Liverpool ibitego 2-0 bya Mohamed Salah na Sadio Mané ku munota wa 53 n’uwa 58.

Imikino yo kwishyura izaba ku wa 10 Werurwe 2021.

Gahunda ya 1/8 cya UEFA Champions League (imikino ibanza itangira saa 22:00)

Ku wa Kabiri tariki ya 16 Gashyantare

  • FC Barcelone 1-4 Paris Saint-Germain
  • RB Leipzig 0-2 Liverpool

Ku wa Gatatu tariki ya 17 Gashyantare

  • FC Porto vs Juventus
  • Seville vs Borussia Dortmund

Ku wa Kabiri tariki ya 23 Gashyantare

  • Atlético Madrid vs Chelsea
  • Lazio vs Bayern Munich

Ku wa Gatatu tariki ya 24 Gashyantare

  • Atalanta vs Real Madrid
  • Borussia Moenchengladbach vs Manchester City
Lionel Messi yafunguye amazamu ku ruhande rwa FC Barcelone ku gitego yatsinze kuri penaliti
Messi yishimira igitego cyabonetse ku munota wa 27
Kylian Mbappé yabanje gucenga Clement Lenglet mbere yo kwishyurira PSG
Mbappé atera ishoti ryavuyemo igitego cyo kwishyura
Kylian Mbappé yabanje gusiga Dest mbere yo gutsinda igitego cya kabiri
Umupira wasubijwe inyuma na Pique ni wo Mbappé yatsinzemo igitego cya kabiri
Moise Kean yishimira igitego cya gatatu cya PSG yatsindishije umutwe
Kylian Mbappé yatsinze igitego cya gatatu habura iminota itanu ngo umukino urangire
Umunyezamu Ter Stegen ntiyabashije kugera ku mupira
Abakinnyi ba PSG bishimira Mbappé ku gitego cyane babonye muri uyu mukino
Kylian Mbappé w'imyaka 22 yishimira igitego cya gatatu yatsinze muri uyu mukino
Mauricio Pochettino ashimira Kylian Mbappé nyuma y'umukino

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .