Kwamamaza

Champions League: Manchester City mu ihurizo ryo kwikura imbere ya Barcelona

Yanditswe kuya 1-11-2016 saa 13:08' na Manzi Rema Jules


Imikino ihuza amakipe yabaye aya mbere ku mugabane w’u Burayi irakomeza ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri, Manchester City ku kibuga Etihad yakiriye FC Barcelona, Arsenal yasuye Ludogorets Razgrad naho Bayern Munich yerekeze mu Buholandi kwa PSV Eindhoven.

Manchester City itozwa ya Pep Guardiola n’abasore be yaherewe isomo rya ruhago muri Espagne mu byumweru bibiri bishize banyagirwa ibitego bine, kuri uyu wa Kabiri barakira Lionel Messi na bagenzi be.

Guardiola aganira n’itangazamakuru mbere y’uyu mukino yagize ati “Ndatekereza ko tuzi icyo dusabwa gukora kugira ngo tubatsinde. Baratuzi neza ariko mfite icyizere ko ubusatirizi bwacu buza gukora itandukaniro. Tugomba gukina nkaho ari umukino wa nyuma. Si uwa nyuma kuri bo ariko ni uwa nyuma kuri twe.”

Manchester City irakina uyu mukino idafite umuzamu wa mbere Claudio Bravo wahawe ikarita itukura ubwo amakipe yombi aheruka guhura ariko iraza kuba yagaruye rutahizamu Sergio Aguero wari ku ntebe y’abasimbura mu mukino ubanza.

Ku ruhande rwa FC Barcelona, uretse Kapiteni Andrés Iniesta
na myugariro Gerard Pique batagaragara kuri uyu mukino, abandi bose bayobowe na Lionel Messi watsinze ibitego bitatu muri bine batsinze Manchester City barahari.

Aya makipe agiye guhura mu gihe Manchester City ivuye mu bihe bibi aho yamaze imikino itandatu itaratsinda gusa mu mpera z’iki cyumweru ikaba yaranyagiye West Bromwich Albion ibitego 4-0 mu gihe FC Barcelona yo bigoranye yatsinze Granada 1-0.

Mu yindi mikino, Arsenal irasura Ludogorets Razgrad yari yanyagiye ibitego 6-0 mu mukino uheruka wabereye Emirates Stadium ndetse ikaba ifite n’akanyamuneza yakuye ku mukino wo mu mpera z’icyumweru inyagira Sunderland 4-1.

Imikino yose iteganyijwe ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 1 Ugushyingo 2016

- Basel vs Paris Saint Germain

- Ludogorets Razgrad vs Arsenal

- Besiktas vs SSC Napoli

- Benfica vs Dynamo Kyiv

- Borussia Moenchengladbach vs Celtic

- Manchester City vs Barcelona

- Atletico Madrid vs FC Rostov

- PSV Eindhoven vs Bayern Munich

Sergio Aguero (ufite umupira) aragaragara kuri uyu mukino
Aguero yatsinze ibitego bibiri mu mukino wa shampiyona uheruka
Abatoza ba Manchester City bagomba gushaka uko babuza FC Barcelone gukina umupira imenyereweho
Abakinnyi ba FC Barcelone mu myitozo ya nyuma mbere yo gucakirana na Manchester City
Ivan Rakitic na bagenzi be mu myitozo
Lionel Messi na Luis Suarez ni bamwe mu bitezwe cyane muri uyu mukino
Neymar yatsinze igitego kimwe mu mukino ubanza
Umuzamu wa Manchester City Claudio Bravo ntabwo ari bugaragare kuri uyu mukino
Umutoza wa Machester City atangaza ko nubwo Barclelone ari ikipe ikomeye biteguye guhangana nayo
Luis Enrique yiteze indi ntsinzi

Kwamamaza

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Monday 5 Ukuboza 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved