Champions League: Liverpool yakosoye Manchester City, FC Barcelone inyagira AS Roma

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 5 Mata 2018 saa 08:28
Yasuwe :
0 0

Mu mikino ibanza ya ¼ cya UEFA Champions League yabaye kuri uyu wa Gatatu, Liverpool mu rugo yatsinze Manchester City ibitego bitatu ku busa naho muri Espagne FC Barcelone inyagira AS Roma ibitego bine kuri kimwe.

Umukino wari utegerejwe na benshi hagati y’amakipe abiri yo muri shampiyona y’u Bwongereza yahuriye muri ¼ cya UEFA Champions League, Liverpool niyo yatahanye intsinzi ku bitego byose byabonetse mu gice cya mbere irusha cyane Manchester City.

Mohamed Salah niwe wafunguye amazamu ku munota wa 11 ku mupira yahawe na Roberto Firmino, Alex Oxlade-Chamberlain atsinda igitego cya kabiri ku munota wa 21 ahawe umupira na James Milner icyta gatatu gitsindwa na Sadio Mane ahawe umupira na Mohamed Salah ku munota wa 31.

Umutoza wa Manchester City, Pep Guardiola, yakoze impinduka mu gice cya kabiri akuram Ilkay Guendogan yinjiza Raheem Sterling kugira ngo yongere umuvuduko mu mukino ariko biranga biba iby’ubusa iminota 90 irangira nta gitego ibonye ikaba igomba gutegereza umukino wo kwishyura Etihad mu cyumweru gitaha.

Mu wundi mukino waberaga Camp Nou imbere y’abafana 90 106, FC Barcelone yanyagiye AS Roma ibitego bine kuri kimwe harimo icya mbere cyitsinzwe na Daniele De Rossi ku munota wa 38, Konstantinos Manolas yitsinda icya kabiri ku munota wa 56, Gerard Pique ashyiramo icya gatatu ku wa 59, Edin Dzeko atsindira Roma impozamarira ku monota wa 80 naho Luis Suarez asoza akazi atsinda icya kane habura iminota itatu ngo umukino urangire.

Mu mikino yari yabanje ku wa kabiri, Real Madrid yatsinze Juventus ibitego bitatu ku busa mu Butaliyani naho Bayern Munich itsinda bibiri kuri kimwe Sevilla yo muri Espagne.

Jürgen Klopp yasazwe n'ibyishimo nyuma yo gutsinda Pep Guardiola
Saido Mane niwe wasoje ibirori mu gice cya mbere ku gitego yatsinze n'umutwe
Abakinnyi ba Liverpool bagaragaje ishyaka ryo ku rwego rwo hejuru muri uyu mukino
Salah yakomeje kwandika amateka mu Bwongereza aho adasiba gutsindira ikipe ye
Manchester City irasabwa gutsinda ibitego birenze bitatu ku busa kugira ngo yizere gusezerera Liverpool
Gerard Piqué yishimira kimwe mu bitego ikipe ye yatsinze
Messi yashimiwe kuba amaze gutsinda ibitego 100 muri Champions League

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza