Champions League: Chelsea yatsikiriye mu rugo, Manchester United ibona atatu bigoranye

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 19 Ukwakira 2017 saa 08:35
Yasuwe :
0 0

Mu mikino yo ku mugabane w’u Burayi, UEFA Champions League, amakipe akomeye nka FC Barcelona, Bayern Munich, Juventus na Paris Saint Germain yitwaye neza abona amanota atatu atsinze n’ibitego byinshi, Manchester United ibigeraho bigoranye naho Chelsea yo iratsikira.

Kuri uyu wa Gatatu hakinaga amakipe yo mu itsinda A kugera kuri D kuko andi matsinda yari yakinnye kuwa Kabiri. Manchester United ikomeje kwitwara neza muri Shampiyona y’u Bwongereza aho ari iya kabiri inyuma ya Manchester City, yari yasuye Benefica muri Portugal.

Abasesenguzi benshi bahaga amahirwe ikipe ya Jose Mourinho ahanini bashingiye ku bihe byiza irimo no kuba Benefica idahagaze neza muri shampiyona kandi yaranatakaje abakinnyi uyu mwaka.

Gusa si ko byagenze kuko Benefica yihagazeho mu gice cya mbere ndetse isatira izamu rya David de Gea nubwo amahirwe yabonye itayakoresheje neza.

Mu gice cya kabiri Manchester United yabonye coup franc iterwa na Marcus Rashford maze umuzamu wa Benefica, Mile Svilar w’imyaka 18, afata umupira ariko akora amakosa yegera inyuma mu rushundura, hakoreshejwe ikoranabuhanga rya goal line technology igitego kiremezwa.

Chelsea yari yakiriye AS Roma yo mu Butaliyani ibanza gutsinda ibitego bibiri bya kare, icya mbere cya David Luiz ku munota wa 11, Eden Hazard ashyiramo icya kabiri kuwa 37 mbere y’uko abakinnyi bahoze bakinira Manchester City, Aleksandar Kolarov na Edin Džeko babyishyura ndetse Dzeko ashyiramo n’icya gatatu ku munota wa 70.

Chelsea yakiniraga imbere y’abafana bayo, yaje kurokorwa na Eden Hazard wayitsindiye igitego cya gatatu ku munota wa 75 amakipe yombi akomeza gushaka icya kane cy’intsinzi ariko kirabura, umukino urangira ari ibitego bitatu kuri bitatu.

Andi makipe akomeye yabyitwayemo neza ni Paris Saint Germain yanyagiye Anderlecht ibitego bine ku busa bya Kylian Mbappe, Edinson Cavani, Neymar na Angel Di Maria mu gihe FC Barcelona yatsinze Olympiacos ibitego bitatu kuri kimwe.

Imikino yose yabaye kuri uyu wa Gatatu

- Benfica 0 - 1 Manchester United
- CSKA Moscow 0 - 2 Basel
- Anderlecht 0 - 4 Paris Saint Germain
- Bayern Munich 3 - 0 Celtic
- Qarabag FK 0 - 0 Atletico Madrid
- Chelsea 3 - 3 Roma
- Barcelona 3 - 1 Olympiacos
- Juventus 2 - 1 Sporting CP

Edin Džeko yatsinze ibitego bibiri muri uyu mukino
Hazard nawe yatsindiye Chelsea ibitego bibiri
Abakinnyi ba Chelsea bishimira igitego cyo kunganya
David Luiz niwe wafunguye amazamu atsindira Chelsea
Aleksandar Kolarov wahoze muri Manchester City yatsinze igitego muri uyu mukino
Byari ibyishimo ku bakinnyi ba AS Roma
Umuzamu wa Benfica yakoze ikosa afata umupira arangije arenga umurongo w'igiti cy'izamu bituma igitego cyemerwa
Ntiyumvishaga ikosa akoze
Abakinnyi ba Manchester United bishimira igitego kimwe bakuye muri Portugal
Umuzamu wa Benfica yarize arihanagura

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza