CECAFA U-15: Ingimbi z’u Rwanda zashyizwe mu itsinda B

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 6 Kanama 2019 saa 04:38
Yasuwe :
0 0

Ikipe y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 15 yashyizwe mu itsinda B ry’irushanwa rihuza amakipe y’ingimbi rigiye kuba ku nshuro ya mbere mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba n’iyo Hagati, CECAFA.

Iri rushanwa rya mbere ry’abakiri bato rizabera mu Mujyi wa Asmara muri Érythrée hagati ya tariki ya 16 Kanama n’iya 1 Nzeri 2019.

Ingimbi z’u Rwanda zashyizwe mu itsinda B hamwe n’iza Uganda, Ethiopia na Sudani y’Epfo.

Byitezwe ko abana bigaragaje mu marushanwa y’abatarengeje imyaka 15 na 17 ya FERWAFA, yasojwe mu cyumweru gishize, ari bo bazaba biganje mu ikipe izakina iyi CECAFA.

Iri rushanwa ryashyizweho tariki ya 28 Gicurasi 2018 rizaterwa inkunga na gahunda ya FIFA Forward igamije kongerera amakipe y’abato n’ay’abagore imikino asanzwe akina.

Iyi CECAFA yitezweho gufasha ibihugu bizayitabira gutegura abakinnyi bazabihagararira mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cy’abatarengeje imyaka 17 izatangira mu ntangiriro z’umwaka utaha.

Iri rushanwa rizitabirwa n’amakipe 11, aho itsinda C ari ryo rizaba rigizwe n’amakipe atatu gusa.

Amakip atatu ya mbere mu itsinda A na B aziyongeraho abiri yo mu itsinda C kugira ngo hamenyekane akina ¼.

Uko amakipe agabanyije mu matsinda ya CECAFA U-15

Itsinda A: Erythrée, Kenya, U Burundi na Somalia.

Itsinda B: Uganda, Rwanda, Ethiopia na Sudani y’Epfo.

Itsinda C: Tanzania, Sudani na Djibouti.

Abana bigaragaje mu marushanwa y'abato ya FERWAFA bitezwe mu Amavubi U-15

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza