CECAFA: Rayon Sports yakomeje muri ¼, APR FC isezererwa itarenze amatsinda

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 5 Nyakanga 2018 saa 10:29
Yasuwe :
2 0

Rayon Sports yatsinze Lydia Ludic Burundi Académic FC ibitego bitatu kuri kimwe mu mukino wari amahirwe ya nyuma, ihita ikatisha itike ya ¼, naho APR FC yari itegereje kureba ko yazamuka mu zatsinzwe byoroheje ntibyayihira ihita isezererwa itarenze amatsinda.

Muri uyu mukino, Rayon Sports yasabwaga gutsinda Lydia Ludic byanze bikunze kugira ngo yizere gukomeza muri ¼ cya Cecafa Kagame Cup 2018, yabyitwayemo neza itahana amanota atatu ku bitego 3-1.

Aya makipe aheruka guhurira mu marushanwa Nyafurika ya CAF Champions League Rayon Sports igakomeza itsinze ibitego 2-1 mu mikino yombi, yatangiye asa n’anganya ariko Lydia Ludic iza kubona igitego cyatsinzwe na Dan Wagaluka kuri penaliti ku munota wa 20.

Rayon Sports yahise ikoresha imbaraga nyinshi icyishyura vuba nyuma y’iminota icyenda gitsinzwe na Abdul Rwatubyaye ku mupira yari ahawe na Muhire Kevin ari nako igice cya mbere cyarangiye.

Amakipe yombi avuye kuruhuka, Rayon Sports yatsinze igitego cya kabiri nyuma y’iminota ine gusa cya Muhire Kevin, ikomeza no kurusha Lydia Ludic iza kuyitsinda igitego cya gatatu ku munota wa 76 cya Kwizera Pierrot ukomeje kwigaragaza cyane muri Tanzania.

Mu wundi mukino wari wabaye mu itsinda B, Gor Mahia nayo yasabwaga gutsinda kugira ngo yizere gukomeza nta kosa yakoze imbere ya AS Ports yo muri Somalia iyitsinda ibitego 2-0 bya Otieno Philemon ku munota wa 13 na Momanyi Charles ku wa 41.

APR FC yatsinze umukino umwe muri itatu yakinnye muri iri rushanwa yari itegereje kureba niba yazamuka mu makipe yatsinzwe byoroheje, gusa ntibyayihiriye kuko amahirwe yasekeye JKU FC yo muri Zanzibar yabaye iya gatatu mu itsinda A ifite amanota ane na AS Ports yabaye iya gatatu mu itsinda B ifite amanota atatu.

Muri ¼ Rayon Sports izahura na Vipers SC yo muri Uganda yazamutse ari iya kabiri n’amanota atatu inyuma ya AZAM FC, ku Cyumweru tariki 8 Nyakanga kuri Uwanja wa Taifa mu Mujyi wa Dar Es Salaam.

Abakinnyi ba Rayon Sports babanje mu kibuga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza