Cecafa: Rayon Sports yaguye miswi na AS Ports yo muri Djibouti (Video)

Yanditswe na IGIHE
Kuya 3 Nyakanga 2018 saa 09:12
Yasuwe :
0 0

Rayon Sports yanganyije na AS Ports yo muri Djibouti igitego kimwe kuri kimwe mu mukino wa kabiri w’amatsinda ya Cecafa Kagame Cup iri kubera muri Tanzania.

Uyu mukino wo mu Itsinda B wabereye kuri Chamazi Sports Complex kuri uyu wa 3 Nyakanga 2018. Watangiye Rayon Sports yahabwaga amahirwe igaragaza guhuza hagati y’abakinnyi bayo ndetse yaje guhirwa no gusoza iminota 45 ya mbere iri ku isonga nyuma y’igitego cya Kapiteni wayo, Kwizera Pierrot cyabonetse igice cya mbere kigiye kurangira.

Rayon Sports yasabwaga gutsinda uyu mukino ikizera itike yo gukomeza mu mikino ya ¼ yagarutse mu gice cya kabiri isatira ariko amahirwe yabonye imbere y’izamu ntiyayabyaza umusaruro. Ku munota wa 69 rutahizamu Ismaila Diarra yacenze umunyezamu Lumiya Sulait, ariko ananirwa gusunikira umupira mu rushundura.

Umukino ugana ku musozo iyi kipe yo muri Djibouti yari yazonze ab’inyuma ba Rayon Sports yabaciye mu rihumye umukinnyi wayo Mohd Hussein atsinda igitego cyo kwishyura ku munota wa 83 nyuma yo gucenga umunyezamu Ndayisenga Kassim.

Mu wundi mukino, Gor Mahia yo muri Kenya yanganyije ibitego bibiri kuri bibiri na Lydia Ludic Burundi Académic FC.

Muri iri tsinda, AS Ports ni yo ya mbere n’amanota ane, ikurikirwa na Rayon Sports ifite abiri inganya na Gor Mahia ikinamo Umunyarwanda Tuyisenge Jacques na Lydia Ludic Burundi Académic FC ya nyuma ifite rimwe.

Mu mikino ya nyuma y’amatsinda, Rayon Sports izahura na Lydia Ludic Burundi Académic FC ku wa Kane mu gihe AS Ports izacakirana na Gor Mahia.

Imikino ya nyuma mu matsinda iteganyijwe kuva kuri uyu wa 4 Nyakanga 2018

Itsinda A

-  Vipers SC vs Kator FC (National Stadium, 5pm)

-  Azam FC vs JKU (Chamazi, 5pm)

Itsinda C

-  APR FC vs Dakadaha (National Stadium, 2pm)

-  SC Simba vs Singida United (Chamazi, 2pm)

Yannick Mukunzi ahanganiye umupira n'abakinnyi ba AS Ports yo muri Djibouti
Jacques Tuyisenge ni we watsindiye Gor Mahia igitego cyo kunganya mu minota ya nyuma cyabonetse kuri penaliti

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza