Cecafa: Kagere yahesheje Simba SC intsinzi, asunikira APR FC mu muryango usohoka

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 2 Nyakanga 2018 saa 07:45
Yasuwe :
0 0

Simba SC yo muri Tanzania ibifashijwemo na rutahizamu w’Umunyarwanda Meddie Kagere yatsinze APR FC ibitego bibiri ku busa, iyerekeza mu muryango usohoka muri Cecafa Kagame Cup itarenze amatsinda.

Iyi kipe yegukanye Igikombe cya Shampiyona mu Rwanda 2017/2018, ikomeje guhura n’akazi gakomeye muri Cecafa Kagame Cup iri kubera muri Tanzania, nyuma yo gutsindwa umukino wa mbere na Singida United, yongeye gukorwa mu nkovu na Simba SC kuri uyu wa Mbere, tariki ya 2 Nyakanga 2018.

Amakipe yombi yakinnye igice cya mbere acungana, yirinda gutsindwa igitego hakiri kare, bituma iminota 45 irangira ari 0-0. Mu gice cya kabiri, APR FC yafunguye amazamu ku munota wa 68 ku gitego cya Nkinzingabo Fiston nyuma y’iminota ine gusa gihita cyishyurwa na Adam Salamba.

Simba SC itozwa na Masoudi Djuma uzi APR FC neza, yatangiye kwiharira umukino, ibona uburyo butandukanye bwo gutsinda bikanga ariko mu minota wa nyuma rutahizamu w’Umunyarwanda, Kagere Meddie iyi kipe iherutse kugura atsinda igitego cya kabiri, umukino urangira ari 2-1.

Gutsindwa uyu mukino bivuze ko APR FC itarabasha kubona inota na rimwe mu mikino ibiri amahirwe menshi ari uko izasezererwa gusa mu gihe yatsinda Dakadaha yo muri Somalia mu mukino wa nyuma, ishobora kuzamuka nk’ikipe yatsinzwe neza bitewe n’amanota izindi zabaye iza gatatu mu yandi matsinda zizaba zifite.

APR FC yatsinzwe umukino wa kabiri amahirwe yo gukomeza muri Cecafa aragabanuka
Mu gice cya mbere APR FC yitwaye neza, igisoza itinjijwe igitego
Myugariro Ombolenga Fitina agerageza gukiza izamu rya APR FC
Myugariro Nsabimana Aimable wa APR FC ahanganye na Kagere Meddie
Kagere Meddie yahesheje Simba SC intsinzi, asunikira APR FC mu muryango usohoka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza