CECAFA Kagame Cup: Uko amakipe azahura muri ¼ byamenyekanye

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 15 Nyakanga 2019 saa 07:45
Yasuwe :
0 0

Imikino isoza iyo mu itsinda D yabaye kuri iki Cyumweru yasize hamenyekanye amakipe yose azakina ¼ cya CECAFA Kagame Cup iri kubera mu Rwanda, aho AS Maniema Union yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yaherutse izindi mu kubona itike yo kurenga amatsinda.

Kuri iki Cyumweru nibwo hasojwe imikino yo mu matsinda ya CECAFA Kagame Cup iri kuba ku nshuro ya 32, hakinwa iyo mu itsinda D ryakiniraga i Rubavu.

Mu mukino wabanje, Gor Mahi yo muri Kenya yari yaramaze kubona itike ya ¼, aho yari isigaje kumenya niba izazamuka ari iya mbere, yabishimangiye ubwo yatsindaga KMKM yo muri Zanzibar igitego 1-0 cyatsinzwe na Eric Ombija ku munota wa 87.

Uyu mukino wakurikiwe n’uwari ufite kinini uvuze, AS Ports yo muri Djibouti ihura na AS Maniema Union yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, amakipe yombi yanganyaga amanota atatu ndetse ahanganiye umwanya umwe wo kuzamukana na Gor Mahia.

AS Maniema y’umutoza Lusadisu Guy ibifashijwemo na Kilangalanga Pame ku munota wa 10 na Lutonadio Tegi ku wa 13, yatsinze AS Ports ibitego 2-1, izamuka ifite amanota atandatu.

Gabriel Dadzie yatsindiye abanya-Djibouti impozamarira ku munota wa 71.

Amakipe yageze muri ¼

Nyuma y’imikino y’amatsinda yabaye, amakipe yageze muri ¼ ni Tout Puissant Mazembe na Rayon Sports (mu itsinda A), KCCA na Azam FC (mu itsinda B), APR FC na Green Eagles (mu itsinda C), Gor Mahia FC na AS Maniema Union (mu itsinda D).

Uko azahura

Ku wa Kabiri tariki ya 16 Nyakanga

  • TP Mazembe vs Azam FC
  • KCCA vs Rayon Sports FC

Ku wa Gatatu tariki ya 17 Nyakanga

  • APR FC vs AS Maniema Union
  • Gor Mahia vs Green Eagles FC

Ibibuga n’amasaha imikino izaberaho bizamenyekana kuri uyu wa Mbere.

Rayon Sports yazamukanye na TP Mazembe mu itsinda A

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza