CECAFA Kagame Cup: Rayon Sports yatsinzwe na KMC, TP Mazembe iyobora itsinda (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 13 Nyakanga 2019 saa 09:24
Yasuwe :
0 0

Rayon Sports yananiwe kuzamuka iyoboye itsinda A muri CECAFA Kagame Cup iri kubera mu Rwanda, itsindwa na Kinondoni Municipal Council FC (KMC) yo muri Tanzania igitego 1-0 mu mukino usoza itsinda wabaye kuri uyu wa Gatandatu kuri Stade ya Kigali.

Rayon Sports yaje muri uyu mukino ibizi ko isabwa gutsinda cyangwa kunganya niba koko yashakaga kuba iya mbere dore ko umukino wabanje uyu munsi, warangiye Tout Puissant Mazembe yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo itsinze Atlabara FC yo muri Sudani y’Epfo ibitego 6-1, ikayirusha ibitego zizigamye n’ubwo zanganyaga amanota.

Umutoza Mathurin Olivier Ovambe yari yakoze impinduka enye mu bakinnyi babanjemo mu mikino ibiri iheruka; Kimenyi Yves, Iranzi Jean Claude, Nshimiyimana Imran na Ciza Hussein babanza ku ntebe y’abasimbura, aho imyanya yabo yafashwe na Mazimpaka André, Bizimana Yannick, Irakoze Saidi na Nizeyimana Mirafa.

KMC yari yaramaze gusezererwa, yasatiriye Rayon Sports muri uyu mukino, aho yakinishaga cyane abakinnyi bayo bo ku mpande igakoresha uburyo bwa contre-attaque mu gihe ku ruhande rwa Rayon Sports abakinnyi b’imbere batahuzaga neza hagati yabo.

Rayon Sports yatsinze igitego cyanzwe ku munota wa 35, ubwo Iradukunda Eric yateraga umupira w’umuterekano washyizwe mu izamu na Ulimwengu Jules, umusifuzi wo ku ruhande avuga ko habayeho kurarira.

Nyuma y’amasegonda make, KMC yahise ikora contre-attaque maze Hassan Kabunda afungura amazamu mu gihe bamwe mu bafana ba Rayon Sports bari bakiri mu byishimo batazi ko igitego cyabo cyanzwe.

Rutahizamu w’Umurundi ukinira Rayon Sports, Irakoze Saidi yagerageje ishoti rikomeye ryanyuze hejuru y’izamu habura iminota itanu ngo amakipe yombi ajye kuruhuka mu gihe KMC yashoboraga gutsinda igitego cya kabiri Mazimpaka André akuramo imipira ibiri yatewe n’abarimo Salim Aiyee na Hassan Kabunda.

Igice cya kabiri cyatangiranye impinduka ku ruhande rwa Rayon Sports, Nshimiyimana Imran asimbura Nizeyimana Mirafa mu gihe Ndizeye Samuel yakinnye umukino wa mbere muri Gikundiro ubwo yasimburaga Rugwiro Hervé wavunitse ku munota wa 52.

Rayon Sports yongeye gusatira nyuma yo kwinjira mu kibuga kwa Ciza Hussein wafashe umwanya wa Irakoze Saidi ku munota wa 67, ihusha uburyo bukomeye ku mupira wahinduwe na Iradukunda Eric usanga Ulimwengu Jules na Bizimana Yannick bananiwe kuwunyuza kuri Juma Kaseja, Yannick akawutera hanze.

Mugheni Fabrice na Ciza Hussein na bo bagerageje uburyo butandukanye bashaka kwishyurira Rayon Sports, ariko umukino urangira batabigezeho, aho Juma Kaseja yashyize umupira wa Ciza muri koruneri mu minota ya nyuma.

KMC yatsinze umukino wa mbere muri iri rushanwa, itahana amanota atatu mu gihe Rayon Sports yabuze amahirwe yo kuyobora itsinda A.

TP Mazembe yazamutse iyoboye itsinda A n’amanota atandatu izigamye ibitego bitanu ndetse izahura na Azam FC yabaye iya kabiri mu itsinda B ryakiniraga i Huye.

Rayon Sports yo izahura na KCCA yabaye iya mbere mu mikino ya ¼ izatangira ku wa Kabiri.

CECAFA Kagame Cup izakomeza kuri iki Cyumweru hasozwa imikino yo mu itsinda D aho amakipe abiri ya mbere azahura n’ayakomeje mu itsinda A ari yo APR FC na Green Eagles.

Abakinnyi babanjemo ku mpande zombi

Rayon Sports: Mazimpaka André, Rutanga Eric (c), Rugwiro Hervé, Iragire Saidi, Bizimana Yannick, Nizeyimana Mirafa, Ulimwengu Jules, Irakoze Saidi, Olokwei Commodore, Mugheni Fabrice, Iradukunda Eric.

KMC: Juma Kaseja (c), Basala Bukungu, Ally Ramadhani, Yussuf Ndikumana, Abdallah Mfuko, Vitalis Mayanga, Kenny Ally, Salim Aiyee, Boniphace Maganga, Hassan Kabunda na Sadalah Lipangile.

Abakinnyi 11 babanjemo ku ruhande rwa Rayon Sports
Abakinnyi babanjemo ku ruhande rwa KMC
Kimenyi Yves, Iranzi na Nshimiyimana Imran babanje hanze uyu munsi
Bizimana Yannick wabanje mu kibuga ku nshuro ya mbere ahanganiye umupira na myugariro wa KMC
Umusifuzi Mpaima Israel aha ikarita y'umuhondo Ndikumana Yussuf wa KMC
Bizimana ashaka uko atambuka kuri Ally Ramadhan nyuma yo kumutanga umupira waje mu kirere
Juma Kaseja ntiyoroheye abakinnyi ba Rayon Sports barimo Ulimwengu
Abdallah Mfuko abuza Ulimwengu gutambuka
KMC yafunguye amazamu nyuma y'uko Rayon Sports yari imaze gutsinda igitego cyanzwe
Hassan Kabunda yishimira igitego yafunguye amazamu mu gice cya mbere
KMC yatahanye amanota ane muri CECAFA Kagame Cup
Abasifuzi b'imikino ya CECAFA bakurikiranye umukino
Umutoza wa Bugesera FC, Bisengimana Justin ni umwe mu baje kureba uyu mukino
Umutoza w'ikipe y'igihugu Mashami Vincent yarebye uyu mukino
Ambasaderi Ngoga Martin na we yaje kureba umukino wa Rayon Sports na KMC
Perezida wa Komite Olempike y'u Rwanda, Ambasaderi Munyabagisha Valens wigeze kuyobora Rayon Sports, yarebye uyu mukino
Perezida wa Rayon Sports, Paul Muvunyi
Gacinya wigeze kuyobora Rayon Sports yari yaje kureba uyu mukino
Ulimwengu yacitse Boniphace Maganga, asigarana n'umunyezamu Juma Kaseja
Kaseja yakuye umupira ku kirenge cya Ulimengu ariko na we ntiyawufata ngo awukomeze
Bizimana Yannick yananiwe gutsindira Rayon Sports ubwo Ulimwengu na we yari amaze kugorwa na Juma Kaseja
Umutoza wa Rayon Sports Mauthirin Ovambe yamaze igihe kinini ahagaze muri uyu mukino, akomeza kwereka abakinnyi be uko bahagarara

Amafoto: Ntare Julius


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza