CECAFA Kagame Cup: Mukura yizeye kwitwara neza nyuma yo gutsindwa na Azam FC (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 8 Nyakanga 2019 saa 11:28
Yasuwe :
0 0

Mukura VS yari imbere y’abafana bayo yatsinzwe igitego 1-0 na Azam FC ifite igikombe cya CECAFA Kagame Cup giheruka, ku mukino wa mbere wo mu itsinda B wabereye kuri Stade ya Huye, ku Cyumweru, tariki ya 7 Nyakanga 2019.

Igitego kimwe rukumbi cyabonetse muri uyu mukino, cyatsinzwe na Idd Seleman Ally ku munota wa 77 ku mupira yabonye imbere y’izamu nyuma ya koruneri yari imaze guterwa na Idd Bahati.

Mukura VS yashoboraga gufungura amazamu mu gice cya mbere, ariko uburyo bubiri bwa rutahizamu Abdallah Munir, ntibwagira icyo butanga, aho yananiwe kurenza umupira umunyezamu Razak Abalora wa Azam FC.

Nyuma y’iminota itatu amakipe yombi avuye kuruhuka, Mutijima Janvier yagerageje ishoti rikomeye ryakuwemo bigoranye n’umunyezamu wa Azam.

Ndizeye Innocent wasimbuye Nyirinkindi Saleh, yatsindiye Mukura ku munota wa 73, umusifuzi wo ku ruhande avuga ko hari habayeho kurarira mu gihe nyuma y’iminota ine, Idd Seleman Ally yatsindiye Azam FC igitego cyabaye itandukaniro muri uyu mukino.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, Rwaka Claude wasigaranye Mukura Victory Sports, yavuze ko abakinnyi be biganjemo abashya, bakinnye neza ariko bakora ikosa rimwe ku gitego batsinzwe ku mupira w’umuterekano.

Uyu mutoza yakomeje avuga ko yizeye kwitwara neza mu mikino isigaye ndetse akomeje kubaka ikipe nshya izashingirwaho mu mwaka utaha w’imikino.

Ati “Twatangiye dukina neza. Guhera inyuma twari duhagaze neza, twagerageje kubafungamo hagati, tugakoresha impande, byari byagerageje gukunda ariko navuga ko ari kosa ryabayeho ku mupira w’umuterekano. Ni ikipe nshya, ariko ni nziza iratanga icyizere. Muzagenda mubona impinduka kandi turizera kwitwara neza ubutaha. Abakinnyi benshi ni bashya, turi gutera ikipe dushobora no kuzakomerezaho muri shampiyona. “

Undi mukino wabaye muri iri tsinda, wari wahuje KCCA yo muri Uganda na Bandari FC yo muri Kenya, amakipe yombi yanganyije igitego 1-1.

Iri tsinda rya kabiri rizagaruka mu kibuga ku wa Kabiri, aho Mukura Victory Sports izakina na Bandari FC guhera saa 13:00 mu gihe undi mukino uzahuza KCCA na Azam FC guhera saa 15:30.

Abakinnyi 11 babanjemo ku ruhande rwa Mukura VS
Ababanjemo ku ruhande rwa Azam FC yatwaye CECAFA Kagame Cup iheruka
Lomami Frank ni we wari kapiteni wa Mukura muri uyu mukino
Umunyezamu wa Azam FC, Razak Abalora atera umupira imbere
Mutijima Janvier ahanganiye umupira na Salmin Idd Hoza wa Azam FC
Muniru Abdul Hahman yahushije uburyo bwari guhesha Mukura igitego mu gice cya mbere
Ntahobari Asman Moussa yinjiye mu kibuga mu gice cya kabiri, asimbuye Ntwari Evode
Rwaka Claude wari Umutoza wungirije wa Mukura VS, ni we uri kuyitoza mu mikino ya CECAFA Kagame Cup
Duhayindavyi Gaël uvuye mu Gikombe cya Afurika hamwe n'u Burundi, ntiyakinnye uyu mukino, yawukurikiranye yicaranye n'Umunyezamu Ingabire Régis
Umutoza wa Azam FC, Ndayiragije Etienne akomoka mu Burundi
Mukura VS yatsinzwe igitego ku mupira wari uvuye muri koruneri
Idd Seleman Ally (wasimbutse) yishimira igitego hamwe na bagenzi be
Lomami Frank na Ndizeye Innocent bashaka uko bakura umupira kuri Bruce Kangwa wa Azam FC
Abakinnyi ba Mukura babaza umusifuzi wo ku ruhande impanvu yanze igitego cyatsinzwe na Ndizeye Innocent
Umukino wayobowe na Mpaima Israel (hagati), yafatanyije na Tony Kidia na Olivier Odhiambo bose bakomoka muri Kenya

Amafoto: Ntare Julius


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza