CECAFA Kagame Cup: Mukura VS yishyuwe na Bandari ku munota wa nyuma (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 9 Nyakanga 2019 saa 05:24
Yasuwe :
0 0

Igitego cyo mu minota y’inyongera cyatsinzwe na Yema Mijama cyabujije Mukura Victory Sports kubona intsinzi ya mbere muri CECAFA Kagame Cup, inganya na Bandari FC ibitego 2-2 mu mukino w’umunsi wa kabiri wo mu itsinda B rikinira Huye.

Mukura Victory Sports yatangiye nabi muri iri rushanwa riterwa inkunga na Perezida Kagame, aho yatsinzwe igitego 1-0 na Azam FC ifite irushanwa riheruka, mu mukino wabaye ku Cyumweru.

Bandari FC yo muri Kenya, yari yanganyije igitego 1-1 na KCCA yo muri Uganda mu mukino wa mbere, yafunguye amazamu mu gice cya mbere cy’uyu mukino wo kuri uyu wa Kabiri, itsindirwa na Sheban Kenga ku munota wa 23.

Nyirinkindi Saleh yishyuriye Mukura Victory Sports yari imbere y’abafana bayo ku munota wa 47 mu gihe Ntwari Evode yatsinze igitego cya kabiri habura iminota irindwi ngo umukino urangire.

Ikipe y’i Huye yari yizeye intsinzi kugeza mu minota ya nyuma, ariko ba myugariro bayo batsindwa igitego cyo mu masegonda ya nyuma na Yema Mijama wishyuriye Bandari FC, amakipe yombi agabana amanota nyuma yo kunganya ibitego 2-2.

Undi mukino wabaye muri iri tsinda, warangiye KKCA itsinze Azam FC igitego 1-0, iyobora itsinda B n’amanota ane mu gihe iyi kipe yo muri Tanzania ifite amanota atatu, Bandari FC abiri naho Mukura Victory Sports ikagira inota rimwe.

Imikino isoza muri iri tsinda, izakinwa ku wa Gatanu tariki ya 12 Nyakanga, aho Azam FC izahura na Bandari FC guhera saa 15:30 mu gihe Mukura Victory Sports izisobanura na KCCA guhera saa 18:00 kuri Stade Huye.


Abakinnyi babanje mu kibuga ku mpande zombi:

Mukura VS: Wilondja Ismael, Mutijima Janvier, Rugirayabo Hassan, Umwungeri Patrick, Moussa Muryango, Twizerimana Martin Fabrice, Ntwari Evode, Nyirinkindi Saleh, Niyonkuru Ramadhan, Muniru Abdul na Duhayindavyi Gaël (c).

Bandari FC: Faruk Shikhalo, Atariza Amai, Fred Nkata, Daniel Guya (c), Callins Agade, Dawson Namasaka, Shaban Kenga, Yema Mijama, Wiliam Wadri, Darius Msagha na Brian Otieno.

Abakinnyi 11 babanje mu kibuga ku ruhande rwa Mukura VS
Abakinnyi ba Bandari FC babanjemo
Umunya-Ghana Muniru Abdul yananiwe gutsindira Mukura mbere y'uko igice cya mbere kirangira
Umunyamabanga wa CECAFA, Nicholas Musonye na Ndagano K. Faradjallah uyobora Azam TV Rwanda barebye uyu mukino
Mukura yari yagaruye abarimo Duhayindavyi Gael wahise ahabwa igitambaro nyuma y'uko umukino wa mbere awurebeye mu bafana kuko ari bwo yari avuye mu Gikombe cya Afurika
Ntwari Evode watsindiye Mukura igitego cya kabiri, ahanganiye umupira n'umukinnyi wa Bandari FC
Nyirinkindi Saleh yiyambuye umupira ubwo yari amaze gutsindira Mukura VS
Rugirayabo Hassan ahanganiye umupira na Wyclif Ochomo wa Bandari FC
Byageze ku munota wa nyuma Mukura yizeye intsinzi nyuma y'igitego cyatsinzwe na Ntwari Evode
Yema Mijama yatsindiye Bandari FC igitego cyo kwishyura ku munota wa nyuma
Umukecuru wari waje gushyigikira Mukura Victory Sports kuri uyu mukino

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza