CECAFA ishobora kuba irushanwa rya nyuma Hakizimana Muhadjiri akinnye muri APR FC

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 4 Nyakanga 2019 saa 08:36
Yasuwe :
0 0

Rutahizamu wa APR FC, Hakizimana Mhadjiri ari mu nzira zisohoka muri iyi kipe ndetse irushanwa rya CECAFA Kagame Cup rizabera mu Rwanda guhera tariki ya 6 kugeza ku ya 21 Nyakanga, rishobora kuba irya nyuma ayikiniye.

Nk’uko byemejwe n’uyu mukinnyi nyuma y’umukino wa gicuti APR FC yanyagiyemo Interfrorce FC ibitego 7-0 kuri uyu wa Gatatu, nta gihindutse ashobora kuva muri iyi kipe nyuma ya CECAFA, akerekeza muri imwe mu makipe amwifuza arimo AS Vita Club yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Yagize ati ”Navuganye n’amakipe menshi mu bihugu bine. Bidahindutse iyi CECAFA ni yo ya nyuma naba nkinnye muri APR FC gusa sinabihamya bitari byaba, nibiba nzabibamenyesha.”

Mu minsi ishize, byavugwaga ko APR FC yaba yaramaze kumvikana na AS Vita Club kuri uyu mukinnyi, agatangwaho ibihumbi $100, ariko yavuze ko bakiri mu biganiro bitararangira ndetse yemeza ko hari n’andi makipe amushaka yo muri Afurika y’Iburasirazuba, Afurika y’Epfo no mu Barabu.

IGIHE yumvise ko APR FC yiteguye kurekura uyu mukinnyi ndetse itamubara cyane mu bo izakoresha mu mwaka utaha w’imikino.

Hakizimana Muhadjiri w’imyaka 25, amaze imyaka itatu muri APR FC nyuma yo kuyigeramo muri Nyakanga 2016 avuye muri AS Kigali yari yamuguze muri Mukura Victory Sports.

Uyu mukinnyi wanatowe nk’uw’umwaka w’imikino 2017/18 mu Rwanda, amaze imyaka ine ahagaze neza, aho buri gihe aba ari mu bakinnyi batsinze ibitego byinshi.

Muhadjiri yakiniye Etincelles, ayivamo yerekeza muri Kiyovu Sports, nyuma ajya gukinira Mukura Victory Sports yamazemo imyaka ibiri mbere yo kugurwa na AS Kigali atakiniye igahita imutanga muri APR FC akinira kugeza ubu.

Muri uyu mwaka w’imikino yatsinze ibitego 15 muri shampiyona mu gihe mu Gikombe cy’Amahoro, APR FC yasezerewe muri 1/8 amaze kuyitsindira igitego kimwe mu mikino itatu.

Hakizimana Muhadjiri ashobora kwerekeza muri imwe mu makipe amwifuza nyuma ya CECAFA
Hakizimana Muhadjiri ari mu bakinnyi bakomeye APR FC igendera muri iki gihe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza