CECAFA: Amavubi yinyaye mu isunzu atsinda Tanzania, ntibyayabuza gusezererwa (Video)

Yanditswe na IGIHE
Kuya 9 Ukuboza 2017 saa 03:23
Yasuwe :
1 1

Ikipe y’Igihugu Amavubi yatsinze umukino wayo wa mbere muri Cecafa Senior Challenge Cup wayihuje na Tanzania kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 9 Ukuboza 2017, intsinzi itagize icyo itanga kuko iyi kipe yamaze gusezererwa.

Uyu mukino wakiniwe kuri Stade ya Kenyatta mu Mujyi wa Machakos muri Kenya, watangiye ukinirwa hagati mu kibuga ariko amakipe akanyuzamo agasatirana ari na ko yigana.

Amavubi ni yo yabonye igitego cya mbere ku munota wa 17 cyatsinzwe na Nshuti Innocent ku mupira yahawe na Ombolenga Fitina ahita awerekeza iy’urushundura mu izamu ryari ririnzwe na Aishi Salum Manula.

Tanzania yashakaga kubona amanota atatu ngo ishake amahirwe yo gukomeza mu mikino ya ½ yanyuzagamo igasatira izamu rya Nzarora Marcel ariko agakomeza kwitwara neza ku mukino we wa mbere yagiriwemo icyizere cyo kubanza mu kibuga muri Cecafa.

Kilimandjaro Stars yakomeje kotsa igitutu u Rwanda ndetse iza no guhirwa ibona igitego cyo kwishyura cyatsinzwe na Daniel Reuben Lyanga ku munota wa 29 nyuma yo guca mu rihumye ab’inyuma b’Amavubi agashyira ku mutwe umupira yari ahawe akawuboneza mu rushundura.

Iyi kipe yahise itangira kwibona mu mukino ndetse batangira guhererekanya ariko uburyo yabonye nta musaruro bwatanze byanatumye iminota 45 irangira amakipe yombi anganya 1-1.

Igice cya kabiri cyatangiye Tanzania yiminjiriyemo agafu ariko abasore b’Amavubi bagakora akazi neza.

U Rwanda rwabonye amahirwe ku mipira y’imiterekano ariko coup franc isa n’iyari yabazwe yatewe na Muhadjili nta cyo yatanze kuko umunyezamu Manula yahise akubita umupira ibipfunsi.

Umutoza w’Amavubi, Antoine Hey yakoze impinduka zitandukanye Mukunzi Yannick asimbura Nshimiyimana Imran, Hakizimana Muhadjili asimburwa na Niyonzima Ally ndetse na Nshuti Innocent wasimbujwe Biramahire Abeddy mu gukomeza ubusatirizi.

Ibi byaje no kumuhira kuko rutahizamu Biramahire Abeddy yatsinze igitego cya kabiri ku munota wa 65 ku mupira yahawe na Ombolenga Fitina nyuma yo gucenga Mohamed Hussein Mohamed.

Uyu mukinnyi watsinze igitego cye cya mbere muri Cecafa yitabiriye bwa mbere, yahise akorerwaho ikosa asohorwa mu kibuga ariko Muganga w’ikipe y’Igihugu, Rutamu Patrick amwitaho ahita agaruka.

Umukino ujya kurangira, abakinnyi ba Tanzania bazamukanye umupira neza ariko Muzamiru awuteye ukubita igiti cy’izamu mu gihe Nzarora atari yamenye aho waciye. Mu minota ya nyuma Amavubi yokejwe igitutu ariko abasore b’u Rwanda bihagararaho birangira babonye intsinzi yabo ya mbere muri Cecafa Senior Challenge Cup ya 2017 gusa bahita basezererwa batarenze amajonjora.

U Rwanda rwari mu itsinda A rwasezerewe muri CECAFA nyuma yo gutsindwa na Kenya 2-0 ku mukino ubanza, rusubirwa na Zanzibar yarutsinze 3-1, runganya na Libya 0-0, rutsinda Tanzania 2-1.

U Rwanda rwaherukaga kurangiza imikino y’amatsinda rufite amanota atatu mu 2013, gusa rwaje gukomeza mu kindi cyiciro nk’ikipe yatsinzwe ikitwara neza ariko muri ¼ ruhita rusezererwa na Kenya itsinzwe 1-0.

U Rwanda rwatangiye kwitabira CECAFA mu 1996, ruhita ruyegukana mu 1999. Iki gikombe rukumbi cyatwawe na Rwanda B itsinze Kenya 3-1 mu mukino wabereye kuri Stade Amahoro. U Rwanda rumaze gutsindirwa ku mukino wa nyuma wa CECAFA inshuro esheshatu harimo mu 2003, 2005, 2007, 2009, 2011 na 2015.

Abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu Amavubi bazatangira gusesekara i Kigali mu rukerera rwo ku wa Mbere.

Abakinnyi babanje mu kibuga ku mpande zombi:

U Rwanda: Nzarora Marcel, Mbogo Ali, Kayumba Soter, Manzi Thiery, Rutanga Eric, Omborenga Fitina, Nshimiyimana Imran, Bizimana Djihad, Mico Justin, Nshuti Innocent na Hakizimana Muhadjili.

Tanzania: Aishi Salum Manula, Erasto Edward Nyoni, Kennedy Willson Juma, Jonas Gellard Mkude, Raphael Daud Loth, Ibrahim Ajibu Migomba, Himid Mao Mkami, Daniel Reuben Lyanga, Yahya Zayd Omary, Abdul Hilary Hassan na Mohamed Hussein Mohamed.

Igitego cya mbere cy'Amavubi cyabonetse ku munota wa 17 gitsinzwe na Nshuti Innocent
Biramahire Abeddy wa Police FC ni we watsindiye Amavubi igitego cyayahesheje amanota atatu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza