00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Cassa Mbungo mu bahataniye igihembo cy’umutoza w’umwaka muri Kenya

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 10 Nzeri 2021 saa 08:56
Yasuwe :
0 0

Umunyarwanda Cassa Mbungo André utoza Bandari FC, ari mu batoza bazatoranywamo uwahize abandi muri Shampiyona y’umwaka w’imikino wa 2020/21 muri Kenya, mu bihembo bizatangwa ku wa 14 Nzeri 2021.

Cassa Mbungo yagizwe umutoza wa Bandari FC muri Mutarama uyu mwaka, ayisanga iri ku mwanya wa gatandatu n’amanota umunani mu mikino itandatu.

Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere muri Kenya, yarangiye Bandari FC iri ku mwanya wa gatatu n’amanota 53 mu mikino 32.

Kwitwara neza muri iyi Shampiyona byahesheje Cassa Mbungo kugaragara ku rutonde rw’abatoza bazatoranywamo uwahize abandi muri Kenya mu mwaka ushize w’imikino.

Cassa Mbungo André asanzwe ari umwe mu batoza bakomeye mu Rwanda, aho yanyuze mu makipe arimo Rwandatel, AS Kigali, Kiyovu Sports, SEC Academy, Police FC, Sunrise FC, Rayon Sports na Gasogi United.

Ni ku nshuro ya kabiri ari gutoza muri Kenya dore ko yabaye muri AFC Leopards kugeza mu Ukuboza 2019 ubwo yasezeraga kubera kumara igihe kirekire adahembwa.

Uretse Cassa Mbungo, mu bandi batoza bahataniye iki gihembo kizatangwa ku wa 14 Nzeri harimo Umunya-Kenya Frank Ouna uheruka gusinya imyaka ibiri muri Musanze FC, akaba yaratoje Mathare United ayifasha kuguma mu Cyiciro cya Mbere nyuma yo kwirukanwa kwa Salim Ali.

Abandi ni Robert Matano wahesheje Tusker FC kwegukana igikombe cya Shampiyona nyuma y’imyaka itanu, Patrick Aussems wa AFC Leopards na William Muluya wa Kariobangi Sharks.

Umunyarwanda Cassa Mbungo André ari mu bahataniye igihembo cy’umutoza w’umwaka muri Kenya
Cassa Mbungo yafashije Bandari FC kuba iya gatatu muri Kenya Premier League
Frank Ouna utoza Musanze FC na we ari mu batoza bitwaye neza muri Kenya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .