00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Cassa Mbungo André yongeye gutorwa nk’umutoza w’ukwezi muri Kenya

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 13 Nzeri 2021 saa 08:44
Yasuwe :
0 0

Umunyarwanda Cassa Mbungo André utoza Bandari FC muri Kenya, yatowe nk’umutoza mwiza wahize abandi mu kwezi kwa Kanama.

Kuri uyu wa Mbere ni bwo Cassa Mbungo yashyikirijwe iki gihembo giherekejwe n’ibihumbi 50 Ksh (asaga ibihumbi 450 Frw).

Cassa Mbungo uri mu batoza batandatu bahataniye igihembo cy’umwaka w’imikino wa 2020/21 muri Shampiyona ya Kenya, yafashije Bandari FC gusoreza ku mwanya wa gatatu.

Muri Kanama, Bandari FC yatsinze Tusker FC yatwaye igikombe ibitego 2-1, ikurikizaho Kakamega Homeboyz na yo itsinda ibitego 2-1 mbere yo kunyagira Mathare United 3-0.

Yanganyije na Sofapaka ibitego 2-2 mbere y’uko isoreza kuri Wazito FC yatsinze ibitego 2-0 ku wa 22 Kanama ubwo hasozwaga Shampiyona ya Kenya.

Ni ku nshuro ya kabiri Cassa Mbungo André yegukanye igihembo cy’umutoza witwaye neza muri Shampiyona ya Kenya. Ikindi yatwaye ni icyo muri Mutarama.

Abandi batoza batwaye iki gihembo muri uyu mwaka ni Zedekiah Otieno wa KCB, Francis Kimanzi wa Wazito na Stanley Okumbi wa Posta Rangers.

Hari kandi Carlos Manuez Vaz Pinto watozaga Gor Mahia muri Gicurasi, Robert Matano utoza Tusker FC wagitwaye muri Kamena ndetse na Nicholas Muyoti watozaga Kakamega Homeboyz, we wagitwaye muri Nyakanga.

Rutahizamu wa Bandari FC, Johana Mwita, yatowe nk’umukinnyi mwiza w’ukwezi kwa Kanama nyuma yo gutsinda ibitego bine akanatanga umupira umwe wavuyemo igitego mu mikino itanu yakinwe muri uko kwezi.

Cassa Mbungo André n'umukinnyi we, Johana Mwita, bombi batowe nk'abitwaye neza mu kwezi kwa Kanama muri Kenya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .