Cassa Mbungo agiye gutoza Kiyovu Sports yitegura gusimbura Isonga FC

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 1 Kanama 2017 saa 07:43
Yasuwe :
0 0

André Cassa Mbungo wari umutoza wa Sunrise FC yasinye gutoza Kiyovu Sports ikomeje imyiteguro yo gusimbura Isonga FC mu cyiciro cya mbere umwaka utaha.

Umwaka ushize w’imikino warangiye Kiyovu Sports imanutse mu cyiciro cya kabiri nyuma yo kurangiza iri ku mwanya wa 15 n’amanota 27 irushwa rimwe na Gicumbi FC yari iya 14.

Nk’uko byagiye bivugwa kenshi ko iyi kipe ifite amateka akomeye muri ruhago y’u Rwanda n’abafana batari bake itazamanuka, ikomeje kwitegura isinyisha abakinnyi n’abatoza mu gihe igitegereje ko Minisiteri y’Umuco na Siporo n ‘Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, Ferwafa, batangaza ko Isonga FC yari yazamutse itagikinnye mu cyiciro cya mbere.

Amakuru IGIHE yahawe n’umwe mu bashinzwe gusinyisha abakinnyi n’abatoza muri Kiyovu Sports (wanze ko atangazwa kuko atemerewe kuvugira ikipe) ni uko Cassa yasinyiye iyi kipe amasezerano y’imyaka ibiri mu byumweru bibiri bishize ariko yanga ko bihita bitangazwa kuko yari atararangiza amasezerano muri Sunrise FC ku buryo bwemewe n’mategeko.

Mu kiganiro na IGIHE, Umuvugizi w’iyi kipe yambara icyatsi n’umweru, Munyengabe Omar, yanze kwemeza aya makuru neza agira ati “Turimo turumvinaka ndumva muri iyi minsi dushobora kumutangaza nk’umutoza wacu.”

Abajijwe niba iyi kipe imaze gusinyisha abakinnyi barimo na Kakule Mugheni Fabrice wavuye muri Rayon Sports iri mu kwitegura gukina mu cyiciro cya kabiri cyangwa ari icya mbere, Omar yagize ati “Urebye turi gutegura byombi.”

Yakomeje agira ati “Turimo gutegura icyiciro cya mbere kubera ko igihe icyo ari cyo cyose Isonga FC ishobora kutagikina bikaba ngombwa ko isimburwa kandi Kiyovu niyo amategeko yemerera uwo mwanya.”

“Ikindi murabizi twaramanutse, tugomba no kwitegura icyiciro cya kabiri mu gihe biriya bitakunda, tukaba dufite ikipe nziza igomba guhita igaruka mu cyiciro cya mbere. Ni ukuvuga kugeza ubu turategura byombi, nitugira Imana Isonga FC ikandika isezera ubwo bizaba ari amahirwe.”

Cassa yerekeje muri Kiyovu Sports nyuma yo kwanga kongera amasezerano mu ikipe y’Akarere ka Nyagatare, Sunrise FC, ndetse na Mukura VS yamwifuje ngo asimbure Ivan Minnaert nyuma ikaba yarahinduye izana Umurundi, Haringingo Christian Francis.

Umutoza André Cassa Mbungo ugiye kwerekeza muri Kiyovu Sports

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza