CAN 2021: U Rwanda rwasimbutse ijonjora ry’ibanze

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 17 Nyakanga 2019 saa 01:04
Yasuwe :
0 0

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’ ntabwo izakina imikino y’ijonjora ry’ibanze mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika cya 2021 kizabera muri Cameroun.

Nk’uko byashyizwe ahagaragara n’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika, CAF, ibihugu byose bizitabira amajonjora yo gushaka igikombe cya Afurika gitaha byagabanyijwe mu dukangara dutanu mbere y’uko haba tombora y’amatsinda kuri uyu wa Kane tariki ya 18 Nyakanga.

Ibi byakozwe hagendewe ku buryo amakipe yitwaye mu marushanwa aheruka n’uburyo ahagaze ku rutonde ngarukakwezi rwa FIFA, byatumye ikipe y’u Rwanda yisanga mu gakangara ka kane.

Amakipe umunani yisanze mu gakangara ka gatanu ni yo azabanza guhura hagati yayo mu ijonjora ry’ibanze, ane azakomeza yiyongere ku munani arimo n’u Rwanda mu gakangara ka kane kugira ngo habashe gukorwa amatsinda yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2021 kizabera muri Cameroun.

U Rwanda rumaze kwitabira igikombe cya Afurika inshuro imwe, aho rutarenze amatsinda ubwo rwakinaga iri rushanwa mu 2004 muri Tunisie.

Mu gushaka itike ya CAN 2019, U Rwanda rwari mu itsinda rimwe na Côte d’Ivoire, Guinée na Centre Afrique, birangira ibi bihugu bibiri bibanza ari ibyo bigiye muri iri rushanwa riri kubera mu Misiri.

Uko ibihugu byagabanyijwe mu dukangara:

Agakangara ka 1 : Tunisie, Maroc, Sénégal, Nigeria, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Ghana, Cameroun, Misiri, Burkina Faso, Mali, Côte d’Ivoire na Algérie.

Agakangara ka 2 : Guinée, Afurika y’Epfo, Cap Vert, Uganda, Zambie, Bénin, Gabon, Congo, Mauritanie, Niger, Kenya na Libya.

Agakangara ka 3 : Madagascar, Zimbabwe, Afrique Centrale, Namibie, Sierra Leone, Mozambique, Guinée-Bissau, Angola, Malawi, Togo, Sudani na Tanzanie.

Agakangara ka 4 : U Burundi, U Rwanda, Guinée Equatoriale, Eswatini, Lesotho, Botswana, Comores na Ethiopie.

Agakangara ka 5* : Liberia, Ibirwa bya Maurice, Gambie, Sudani y’Epfo, Tchad, Sao Tomé, Seychelles na Djibouti.

U Rwanda rwabaye urwa nyuma mu itsinda H ryo gushaka itike ya CAN 2019 iri kubera mu Misiri

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza