Umukino wahuje ibihugu byombi wari wavugishije abatari bake bitewe n’uko Cameroun yashinjwe guhimba ibisubizo bitari byo by’ibipimo bya COVID-19 ku bakinnyi bamwe ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ariko nyuma bikagaragara ko abenshi muri bo bari bazima.
Les Leopards itozwa na Florent Ibenge, yabonye uburyo burimo ubwa John Kabangu na Henock Baka hakiri kare, yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Makabi Lilepo ku munota wa 21 ku mupira yatsindishije umutwe uvuye muri koruneri.
Cameroun yakinanaga ishyaka imbere y’abafana bayo, ntiyacitse intege ndetse yishyuye igitego ku munota wa 28 ku mupira wari uvuye muri koruneri, utsindwa na Yannick Ndjeng nyuma y’uko umunyezamu Ley Matampi atabashije kuwugeraho ubwo wari ukiri mu kirere.
Habura iminota itatu ngo igice cya mbere kirangire, Cameroun yatsindiwe ikindi gitego na Félix Oukine ku ishoti yatereye inyuma y’urubuga rw’amahina, umupira ukora kuri myugariro wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, uruhukira mu izamu rya Matampi.
Uburyo bumwe bukomeye bwabonetse mu gice cya kabiri, ni ubwa Cameroun yashoboraga kubona igitego cya gatatu, ariko ishoti ryatewe na Martin Ako Assomo, umupira ukubita igiti cy’izamu mbere yo gusubira mu kibuga.
Ni ku nshuro ya gatatu Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yananiwe gutsinda Cameroun muri CHAN, aho mu 2011 yatsinzwe ibitego 2-0 mu gihe mu 2016 yatsinzwe ibitego 3-1.
Muri ½ kizatangira gukinwa ku wa 3 Gashyantare, Cameroun izahura n’ikipe izatsinda hagati ya Maroc na Zambia, zo zizakina ¼ ku Cyumweru saa kumi n’ebyiri.
Indi kipe yabonye itike ya ½ ni Mali yasezereye Congo Brazzaville iyitsinze kuri penaliti 5-4 nyuma yo kunganya ubusa ku busa mu minota 90 n’indi 30 yongereweho.
Mu cyiciro gikurikira, Les Aigles du Mali izahura n’ikipe izarokoka hagati y’u Rwanda na Guinea, zo zizakina ku Cyumweru saa tatu z’ijoro.






TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!