Caleb wa Rayon Sports mu bakinnyi Intamba z’u Burundi zizakoresha zihangana na Tanzania

Yanditswe na Ngabo Roben
Kuya 22 Ukwakira 2018 saa 07:41
Yasuwe :
0 0

Rutahizamu Bimenyimana Bonfils Caleb yahamagawe mu Ikipe y’Igihugu y’u Burundi y’abatarengeje imyaka 23 yitegura Tanzania mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika kizabera mu Misiri umwaka utaha.

Imikino ya mbere y’amajonjora yo gushaka itike y’iki gikombe iteganyijwe tariki hagati ya tariki 16 na 18 Ugushyingo 2018, mu gihe Amavubi y’u Rwanda azaba yakiriye RDC, Intamba z’u Burundi zo zizaba zasuye Tanzania.

Mu bakinnyi 31 Umutoza Ghislain Bipfubusa w’u Burundi yahamagaye harimo babiri bakina mu Rwanda; kapiteni w’Amagaju FC Ndikumana Tresor na Bimenyimana Bonfils Caleb wa Rayon sports ufite ubwenegihugu bw’u Rwanda ariko wahisemo gukinira u Burundi, igihugu yakuriyemo.

Uyu rutahizamu watsindiye Rayon sports ibitego icumi mu mwaka w’imikino ushize, birimo bibiri byafashije iyi kipe kugera muri ¼ cya CAF Confederation Cup, yongeye gutangira neza uyu mwaka atsinda igitego rukumbi cyahaye ikipe ye intsinzi mu mukino ufungura shampiyona y’u Rwanda batsinze mo Etincelles FC mu mpera z’iki cyumweru.

Caleb ni inshuro ya mbere ahamagawe kuva yava muri Vital’O FC y’i Burundi agasinyira Rayon Sports mu mpeshyi ya 2017 nubwo mbere yaho yakoreshwaga mu mikino y’ikipe y’igihugu y’abakina imbere mu gihugu yashakaga itike ya CHAN ya 2018 yabereye muri Maroc.

Amakipe y’ibihugu umunani azitwara neza kurusha andi muri aya majonjora azatsindira itike yo kujya mu gikombe cya Afurika cy’abatarengeje imyaka 23 kizabera mu Misiri kuva tariki 8-12 Ugushyingo 2019, naho ane ya mbere muri iri rushanwa azatsindire itike yo guhagararira uyu mugabane mu mikino Olempike izabera i Tokyo mu Buyapani mu 2020.

Bimenyimana Bonfils Caleb yahamagawe mu Intamba ku Rugamba z'u Burundi
Uyu musore ari mu bakinnyi bakunzwe cyane kubera ibitego amaze gutsindira Rayon Sports
Yari asanzwe akoreshwa mu ikipe y'abakina imbere mu gihugu ariko kuva yaza gukina mu Rwanda ni inshuro ya mbere ahamagawe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza