00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

CAF yorohereje abatoza badafite Licence A na B

Yanditswe na Habimana Sadi
Kuya 17 Nyakanga 2021 saa 12:30
Yasuwe :
0 0

Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Mugabane wa Afurika ‘CAF’ yorohereje abatoza batarabona ibyangombwa bitangwa n’uru rwego ariko bafite ibyo ku yindi Migabane.

Ubusanzwe ntabwo CAF yemeraga Licences zo ku yindi Migabane uretse izitangwa n’Iyi Mpuzamashyirahamwe.

CAF yasohoye amabwiriza mashya avuga ko umutoza wo mu cyiciro cya mbere ku Mugabane wa Afurika, ashobora kuba adafite Licence A cyangwa B zitangwa n’iyi Mpuzamashyirahamwe ariko afite indi akemererwa gutoza.

Ubu abatoza bafite Licences UEFA Pro bemerewe gutoza amakipe yo mu cyiciro cya mbere muri Afurika, kuko ari cyo Cyiciro cya nyuma ku batoza Mpuzamahanga nkuko na CAF ibyemera.

Bisobanuye ko umutoza runaka ashobora kuba adafite Licence A, B CAF ariko afite UEFA Pro, akemererwa gutoza amakipe akina amarushanwa Nyafurika ya CAF Champions League cyangwa CAF Confederation Cup.

Ikindi CAF yibukije, ni uko umutoza wemerewe kungiriza mu makipe azakina amarushanwa Nyafurika, ari ufite byibura Licence B CAF. Ikindi mu mabwiriza mashya, ni uko umutoza mukuru agomba kuba yambaye ibidasa n’iby’abamwungirije.

Mu batoza bo ku Mugabane wa Afurika badafite ibi byangombwa CAF isaba harimo
Roque Andre Sapiri utoza GD Sagrada Esperança yo muri Angola izakina CAF Confederation Cup, Jacques Codjo utoza ESAE yo muri Bénin izakina CAF Confederation Cup na Mouhutram Ali Abdala utoza Ngazi FC yo muri Comores izakina CAF Confederation Cup.

Hari kandi Moussa Mara utoza Arta Solar 7 yo muri Djibouti izakina CAF Champions League, Emad Nahas Ahmed Elsayed utoza Arab Contractors yo mu Misiri izakina CAF Confederation Cup na Alexandre Belinga utoza Futuro Kings CF yo muri Guinée Équatorial izakina CAF Confederation Cup.

Abandi ni Seyoum Kebede Eshetu utoza Fasil Kenema SC yo muri Ethiopia izakina CAF Confederation Cup, Milovan Cirkovic utoza Ashantigol Sporting Club yo muri Ghana izakina CAF Confederation Cup n’abandi.

Indi kipe iherutse guhura n’ibibazo by’ibyangombwa by’umutoza, ni Gor Mahia mu mwaka ushize mu marushanwa ya CAF Champions League itaratojwe na Roberto Oliveira ‘Robertinho’ kuko atarafite ibyangombwa bya CAF ahubwo yari afite iby’iwabo muri Brésil.

Izi mpinduka zose zizatangirana n’umwaka w’imikino wa CAF mu 2021-2022.

AS Kigali FC izaba ifite abatoza babiri bungirije kubera ko uwari uhari atari afite Licence B CAF
Amakipe akina amarushanwa ya CAF agomba kuba afite abatoza bafite Licences A, B cyangwa UEFA Pro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .