00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

CAF Champions League: Adil atemerewe gutoza, APR FC yabyifatamo ite?

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 10 Nzeri 2021 saa 06:34
Yasuwe :
0 0

Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF), yemeje ko umutoza mukuru wa APR FC, Umunya-Maroc Adil Mohammed Erradi, atemerewe gutoza mu murushanwa Nyafurika ahuza amakipe muri uyu mwaka w’imikino wa 2021/22 kubera ko adafite ibyangombwa bimuhesha ubwo burenganzira.

Adil Mohammed ari gutoza APR FC mu mwaka wa kabiri ndetse yayifashije kongera gusohokera u Rwanda ku nshuro ya kabiri yikurikiranya nyuma yo kuyihesha ibikombe bibiri bya Shampiyona idatsinzwe.

Gusa, muri iki cyumweru, CAF yagaragaje ko ari mu batoza bo muri Afurika batemerewe gutoza amarushanwa yayo kuko ibyangombwa by’ubutoza bafite itabibona ku rwego yifuza.

Adil Mohammed Erradi yagaragaje ko afite “UEFA Advanced Diploma” mu gihe CAF isaba ko umutoza mukuru muri CAF Champions League cyangwa CAF Confederation Cup, agomba kuba afite “CAF A” cyangwa ‘licence’ iri “Pro” yatanzwe n’indi mpuzamashyirahamwe.

CAF ivuga kandi ko umutoza wungirije agomba kuba afite ‘CAF B”.

APR FC irabyifatamo ite?

Si ubwa mbere ibyangombwa by’abatoza bamwe bibaye ikibazo muri CAF kubera ko no mu mwaka ushize w’imikino wa 2020/21, abatari bemerewe gutoza imikino Nyafurika bari 21.

Icyo gihe, byavuzwe ko Adil Mohammed Erradi atari gutoza, ariko ni we watoje imikino yombi APR FC yahuyemo na Gor Mahia yo muri Kenya.

Bivugwa ko APR FC yaba yaratanze Bisengimana Justin [kuri ubu utoza Rutsiro FC] muri CAF nk’umutoza mukuru, ariko ikagaragaza ko yagize ikibazo kitamwemera gutoza, biha uburenganzira Adil bwo kwicara ku ntebe y’abatoza.

Irindi zina ryavugwaga icyo gihe ni Rwasamanazi Yves [utoza Marines FC]. Uyu, akomeje kandi kongera kugarukwaho n’abatari bake ko yaba azifashishwa na APR FC muri uyu mwaka cyangwa Mbarushimana Abdu utoza Bugesera FC.

Gusa, amakuru IGIHE yamenye ni uko muri aba batoza bombi ntawe uzagaragara ku ntebe y’abatoza ba APR FC.

Ku wa Kane, Bugesera FC yanyomoje amakuru avuga ko umutoza wayo yaba yarajyanye na APR FC kuri ubu iri kubarizwa muri Djibouti.

Mu gihe Adil Erradi atatoza, azaba yemerewe kuganiriza abakinnyi mbere y’umukino no mu kiruhuko, ariko akaba atemerewe kwicara ku ntebe y’abatoza.

Kuba uyu mutoza mukuru yaba atemerewe kwicara ku ntebe, APR FC izatozwa n’umutoza wungirije, Umunya-Tunisia Jamel Eddine Neffati ufite “CAF B” yabonye mu 2015.

CAF yahisemo gushyiraho uburyo bwo kugendera kuri ibi byangombwa kugira ngo amakipe yo muri Afurika ajye atozwa n’abatoza babishoboye ndetse ahe akazi abatoza benshi bo kuri uyu Mugabane kuruta kujya gushakira ahandi.

Muri uyu mwaka w’imikino wa 2021/22, abatoza 29 ni bo batemerewe gutoza amarushanwa Nyafurika ahuza amakipe.

APR FC izatangira CAF Champions League y’uyu mwaka, yakirwa na Mogadishu City Club yo muri Somalia mu mukino ubanza w’ijonjora rya mbere uzaba ku Cyumweru.

Adil Mohamed Erradi ashobora kudatoza APR FC mu mikino Nyafurika nyuma y'uko ibyangombwa bye bidahuye n'ibyifuzwa na CAF
APR FC iri muri Djibouti, yakoze imyitozo ya mbere iri kumwe n'umutoza Adil Mohamed
Umunya-Tunisia Jamel Eddine Neffati usanzwe ari umutoza wungirije muri APR FC, ni we ushobora kuzicara ku ntebe muri iyi mikino Nyafurika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .