00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

AS Kigali yatsindiwe mu rugo na Daring Club Motema Pembe (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 17 Ukwakira 2021 saa 05:07
Yasuwe :
0 0

AS Kigali yatsindiwe mu rugo ibitego 2-1 na Daring Club Motema Pembe yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu mukino ubanza w’ijonjora rya kabiri rya CAF Confederation Cup wabereye i Nyamirambo kuri iki Cyumweru.

Daring Club Motema Pembe yatangiriye muri iri jonjora rya kabiri bitewe n’uburyo yitwaye mu marushanwa aheruka, yari hejuru mu gice cya mbere yabonyemo ibitego bibiri.

Uburyo bubiri AS Kigali yabonye mu minota 45 ibanza, bwabonetse hakiri kare, ariko Abubakar Lawal wahuzaga neza na Shaban Hussein Tshabalala, ntiyabubyaza umusaruro, aho umwe mu mipira yateye washyizwe muri koruneri na Henock Kama.

DCMP yafunguye amazamu ku munota wa cyenda ku gitego cyinjijwe na William Likuta Luezi nyuma y’umupira wahinduwe na Ikanga Kapela, wari ucitse ba myugariro ba AS Kigali.

Umunyezamu Ntwari Fiacre yafashije AS Kigali kuguma mu mukino, akuramo umupira ukomeye watewe na Kimvuidi Ntikubuka mbere y’uko DCMP ibona igitego cyanzwe kubera kurarira.

Habura umunota umwe ngo igice cya mbere kirangire, Ntwari yakuyemo umupira ukomeye watewe na Christian Nsundi Landu, ariko koruneri yavuyemo ibyazwa umusaruro n’abakinnyi ba DCMP binjije igitego cya kabiri cyabonywe na Katulondi Kati watsindishije umutwe.

Kwinjiza Niyonzima Haruna mu kibuga mu ntangiriro z’igice cya kabiri, byafashije AS Kigali guhindura umukino no gusatira kugeza ubwo yabonaga igitego kimwe cyo kwishyura cyinjijwe na Kwizera Perrot ku mupira wari uteretse inyuma gato y’urubuga rw’amahina, ku munota wa 62.

Umutoza Nshimiyimana Eric yahise akora impinduka eshatu, Biramahire Abeddy, Robert Saba na Ahoyikuye Jean Paul bajya mu myanya ya Aboubakar Lawal, Niyibizi Ramadhan na Rukundo Denis.

Abanyamujyi bashoboraga kubona ikindi gitego nyuma y’amasegonda make, ariko umupira wahinduwe na Ishimwe Christian ugora Biramahire wari usigaranye n’umunyezamu, uramutenguha ujya ku ruhande.

Ubundi buryo bwo kwishyura bwabonetse ku munota wa nyuma muri ine y’inyongera, ariko umupira watewe na Biramahire Abeddy ujya ku ruhande mu gihe benshi bari bizeye ko AS Kigali ibonye igitego cyo kwishyura.

Umukino wo kwishyura uzabera i Kinshasa ku Cyumweru gitaha, tariki ya 24 Ukwakira 2021. AS Kigali izaba isabwa gutsindira muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kugira ngo yizere gukomeza mu ijonjora rya nyuma ribanziriza amatsinda.

Abakinnyi babanje mu kibuga ku mpande zombi:

AS Kigali: Ntwari Fiacre, Rukundo Denis, Rurangwa Mossi, Bishira Latif (c), Ishimwe Christian, Butera Andrew, Shaban Hussein, Kakule Mugheni Fabrice, Kwizera Pierrot, Abubakar Lawal, Niyibizi Ramadhan.

DCMP: Henock Kamalanduaka Kama, Henock Mangindula, Arianom Kasereka, Ikanga Kapela, Ikoyo Iyembe, Katulondi Kati, Christian Nsundi Landu, Mbomba Motu, Likuta Luezi, Kayembe Ndotoni (c), Karim Kimvuindi Ntikubuka.

Abakinnyi ba AS Kigali babanje mu kibuga
Ababanje mu kibuga ku ruhande rwa Daring Club Motema Pembe
Abakinnyi ba DCMP bishimira igitego cya kabiri cyabonetse mbere y'uko igice cya mbere kirangira
Abakinnyi ba AS Kigali barimo Kwizera, Ishimwe na Buteera basatira Karim Kimvuindi Ntikubuka
Kwizera Pierrot ahanganiye umupira na Mbomba Motu
Shaban Hussein 'Tshabalala' yirukankana umupira mu kibuga hagati
Ikoyo Iyembe yacungiraga hafi Abubakar Lawal muri uyu mukino
Nshimiyimana Eric utoza AS Kigali ajya inama na Mulisa Jimmy umwungirije
Bamwe mu banyamakuru bari bitabiriye uyu mukino
Shema Fabrice uyobora AS Kigali
Umunyamabanga wa AS Kigali, Gasana Francis, ategereje ko ikipe yishyura
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Umuco n'Urubyiruko, Bamporiki Édouard
Mudaheranwa Hadji uyobora Gorilla FC
Rangira Bosco uyobora Police FC na KNC uyobora Gasogi United
Mupenzi Eto'o ushinzwe igura n'igurisha ry'abakinnyi muri APR FC (hagati) na Muhirwa Prosper wabaye mu buyobozi bwa Rayon Sports (iburyo)
Umujyanama wa Perezida Kagame mu bijyanye n'umutekano akaba n'Umuyobozi w'Icyubahiro wa APR FC, Gen James Kabarebe
Chairman wa APR FC, Lt Gen Mubarakh Muganga
Umutoza wa APR FC, Adil Mohammed Erradi
Visi Perezida wa FERWAFA, Habyarimana Marcel
Ntwari Fiacre yarokoye AS Kigali inshuro zitandukanye
Amakipe yombi yafashe akaruhuko ko kunywa amazi muri buri gice

Amafoto: Igirubuntu Darcy


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .