00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

CAF Confederation Cup: AS Kigali yakuye intsinzi mu Birwa bya Comores (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 10 Nzeri 2021 saa 08:26
Yasuwe :
0 0

AS Kigali yatangiye neza imikino Nyafurika itsindira Olympique de Missiri-Sima mu Birwa bya Comoros ibitego 2-1 mu mukino ubanza w’ijonjora ry’ibanze rya CAF Confederation Cup wabaye kuri uyu wa Gatanu.

Kwizera Pierrot ni we wabanje gufungura amazamu ku ruhande rwa AS Kigali ku mupira wari uteretse inyuma y’urubuga rw’amahina, aho yawuteye ukaruhukira mu izamu ku munota wa 20.

AS Kigali yarushaga Olympique de Missiri-Sima, yabonye igitego cya kabiri gitsinzwe na Robert Saba ku munota wa 31.

Amakipe yombi yagiye kuruhuka ari 2-0 mu gihe Olympique de Missiri-Sima yinjiye mu gice cya kabiri iri hejuru ndetse biyihesha kubona igitego kimwe yatsindiwe na El Haad ku munota wa 53.

Umukino wo kwishyura uzabera mu Rwanda tariki ya 18 Nzeri 2021.

Ikipe izakomeza hagati y’izi zombi, izahura na DC Motema Pembe yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu ijonjora rya kabiri rizakinwa mu Ukwakira.

Ni ku nshuro ya gatatu yikurikiranya AS Kigali iserukira u Rwanda muri CAF Confederation Cup. Mu mwaka ushize w’imikino, yaviriyemo mu ijonjora ribanziriza icyiciro cy’amatsinda.

Abakinnyi ba AS Kigali bari babanje mu kibuga: Ntwari Fiacre, Rukundo Dennis, Ishimwe Christian, Rugwiro Hervé, Bishira Latif, Uwimana Guillain, Kwizera Pierrot, Niyonzima Haruna, Abubakar Lawal, Saba Robert na Shaban Hussein ‘Tshabalala’.

Abakinnyi ba AS Kigali berekeza mu kibuga mbere y'umukino
Abakinnyi ba AS Kigali babanje mu kibuga
Ababanje mu kibuga ku ruhande rwa Olympique de Missiri-Sima
Abakapiteni b'amakipe yombi bifotozanya n'abasifuzi
Rukundo Denis arengura umupira
Robert Saba yakinnye umukino we wa mbere w'irushanwa muri AS Kigali
Niyonzima Haruna ashoreye umupira mu kibuga hagati
Abakinnyi ba AS Kigali bishimira gufungura amazamu mu gice cya mbere
Shabani Hussein 'Tchabalala' ari hasi nyuma yo gukinirwa nabi
Kwizera Pierrot yatsindiye AS Kigali igitego cya mbere ku mupira uteretse
Bishira Latif ni we wari wambaye igitambaro cya AS Kigali
Niyonzima Haruna asuhuzanya na Rukundo Denis

Amafoto: AS Kigali


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .