CAF: Al Hilal na Enyimba mu nzira za Rayon Sports, AS Kigali yatomboye KMC

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 21 Nyakanga 2019 saa 05:59
Yasuwe :
0 0

Tombora y’uburyo amakipe azahura mu marushanwa ya CAF Champions League mu mwaka utaha w’imikino wa 2019/20 isize Rayon Sports izahura na Al Hilal yo muri Sudani mu gihe AS Kigali izahagararira u Rwanda muri CAF Confederation izahura na KMC FC yo muri Tanzania.

Kuri iki Cyumweru nibwo hamenyekanye uburyo amakipe azahura mu marushanwa nyafurika y’umwaka utaha w’imikino.

Rayon Sports izahagararira u Rwanda mu irushanwa rihuza amakipe yabaye aya mbere iwabo, CAF Champions League, izabanza kwakira Al Hilal Omdurman yo muri Sudani mu ijonjora ribanza mu gihe umukino wo kwishyura uzabera i Khartoum.

Ikipe izakomeza hagati ya Rayon Sports na Al Hilal izahura n’izakomeza hagati ya Rahimo FC yo muri Burkina Faso na Enyimba FC yo muri Nigeria mu cyiciro kibanziriza amatsinda.

Muri CAF Confederation Cup, AS Kigali yegukanye igikombe cy’Amahoro cy’uyu mwaka izahura na Kinondoni Municipal Council Football Club (KMC) yo muri Tanzanie iheruka kugura Mugiraneza Jean Baptiste ‘Migi’.

Iyi kipe yari muri Rwanda muri CECAFA Kagame Cup, ni yo izakira umukino wo kwishyura nyuma y’ubanza uzaba wabereye i Kigali.

Ikipe izakomeza hagati y’izi zombi, izahura n’izaba yakomeje hagati ya Proline FC yo muri Uganda na Masters Security Services yo muri Malawi.

Imikino y’ijonjora ribanza muri aya marushanwa ya CAF izakinwa hagati ya tariki ya 9 n’iya 24 z’ukwezi gutaha kwa Kanama 2019.

Rayon Sports izahura na Al Hilal Club mu ijonjora ribanza muri CAF Champions League

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza