00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Byiringiro Lague yabatijwe

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 17 Ugushyingo 2021 saa 10:33
Yasuwe :
0 0

Rutahizamu w’Ikipe y’Igihugu ’Amavubi’ na APR FC, Byiringiro Lague, yabatijwe mu mazi menshi mu gihe yitegura gukora ubukwe na Uwase Kelia buzaba mu Ukuboza uyu mwaka.

Byiringiro aherutse gutanga ubutumire bugaragaza ko ubukwe bwe na Uwase Kelia buzaba tariki ya 4 Ukuboza 2021.

Mu gihe imyiteguro ikomeje, uyu rutahizamu wa APR FC n’Amavubi yabatijwe mu mazi menshi na Pasiteri Shema Christian mu muhango wabereye kuri piscine ya Tennis Club i Nyarutarama ku wa Kabiri, tariki ya 16 Ugushyingo 2021.

Nyuma yo kumubatiza yamwatuyeho amagambo y’umugisha, agira ati "Ndagushimiye Mana yacu, urakoze ko intambwe ikomeye ayitereye mu biganza byawe. Ndasenze ngo ubuzima bwe buhinduke. Ndagushimiye, imbaraga z’Umwuka Wera zimubeho, abashe kugendera mu nzira zawe aguhesha icyubahiro. Ni mu izina rya Data wa Twese n’iry’Umwana n’Umwuka Wera. Amina.’’

Byiringiro w’imyaka 21 azasezeranira muri Philadelphia Rhema Church ku wa 4 Ukuboza 2021.

Mu bukwe bwe, hazabanza umuhango wo gusaba no gukwa uzabera muri Luxury Palace saa Tatu mu gihe saa Munani ari bwo bazasezerana imbere y’Imana mu rusengero rwa Philadelphia Rhema Church ruri hafi y’Umurenge wa Kimironko.

Nyuma y’iyo mihango yombi, abatumiwe bazakirirwa muri Luxury Palace iri ahazwi nka Norvège.

Mu mpera za Nzeri uyu mwaka ni bwo Byiringiro na Uwase Kelia basezeranye imbere y’amategeko mu Murenge wa Nyarugenge, mu Karere ka Nyarugenge.

Byiringiro yazamuwe mu Ikipe Nkuru ya APR FC muri Mutarama 2018 avuye muri Intare FC yagezemo avuye muri Vision FC.

Yatsinze ibitego bitandatu muri Shampiyona ya 2019/20 n’ibitego bitandatu muri 2020/21.

Nyuma y’amezi abiri adakina kubera gukomereka ku mutwe ubwo u Rwanda rwahuraga na Kenya muri Nzeri, uyu mukinnyi w’imyaka 21 yakinnye umukino wa mbere ku wa 11 Ugushyingo, afasha APR FC gutsinda Gasogi United ibitego 2-1.

Byiringiro watsinze igitego cya kabiri muri uyu mukino wa gicuti, azajya akina yambaye ‘casque’ imurinda umutwe kuko igufa ryo mu gahanga ryangiritse.

Ku wa 14 Ugushyingo, yagaragaye mu yindi mikino ibiri ya gicuti APR FC yahuyemo na Gorilla FC, atsinda ibitego bitatu muri 4-1 byabonetse mu mukino wa mbere mu gihe yakinnye iminota mike y’undi mukino wabaye uwo munsi ku mugoroba, amakipe yombi anganya ibitego 2-2.

Pasiteri Shema Christian ni we wabatije rutahizamu wa APR FC, Byiringiro Lague

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .