00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Byiringiro Lague azajya akina yambaye ’casque’ nyuma y’amezi atandatu

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 6 Nzeri 2021 saa 08:23
Yasuwe :
0 0

Rutahizamu w’Ikipe y’Igihugu ’Amavubi’ na APR FC, Byiringiro Lague, wakomerekeye mu mukino u Rwanda rwaraye runganyijemo na Kenya igitego 1-1, azamara hagati y’amezi atatu n’atandatu adakina ndetse azajya yambara ’casque’ imurinda mu isura mu gihe ari mu kibuga.

Byiringiro Lague wari wabanje mu kibuga mu mukino wa kabiri w’u Rwanda mu Itsinda E ryo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2022 kizabera muri Qatar, yavuyemo ku munota wa 27, asimburwa na Meddie Kagere nyuma yo gukubitwa inkokora mu maso n’umukinnyi wa Kenya.

Amakuru IGIHE yamenye ni uko uyu mukinnyi yahise ajyanwa mu Bitaro bya Gisirikare bya Kanombe ndetse yakomeretse bikomeye.

Byiringiro Lague azamara hagati y’amezi atatu n’atandatu adakina ndetse nakira azajya akina yambaye ’casque’ imurinda mu maso byibuze mu gihe cy’imyaka ibiri.

Uyu mukinnyi w’imyaka 21 amaze iminsi ari mu bakinnyi umutoza Mashami Vincent yifashisha mu Ikipe y’Igihugu ndetse ni we wahesheje u Rwanda intsinzi ruheruka ubwo rwatsindaga Mozambique igitego 1-0 mu mukino wo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2021 wabaye muri Werurwe uyu mwaka.

Uburyo yitwaye mu mikino ibiri yakinnye muri CHAN 2020, cyane ku mukino wahuje u Rwanda na Togo, byatumuye yifuzwa n’amakipe atandukanye arimo ayo muri Canada no mu Busuwisi ndetse bikiyongeraho igitego yatsinze kuri Mozambique muri Werurwe.

Gusa ntiyahiriwe n’igeragezwa yakoze muri Neuchatel Xamax yo mu Busuwisi ndetse no mu Bufaransa aho yavuye aza kwitabira ubutumire bw’Amavubi yiteguraga imikino yahuyemo na Mali ndetse na Kenya mu ntangiriro z’uku kwezi.

Gukomereka kwe bivuze ko ashobora kutazakinira APR FC mu majonjora abiri abanza ya CAF Champions League ndetse ntazakinira Amavubi mu mikino ibiri azahuramo na Uganda mu Ukwakira mu Itsinda E ryo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2022 aho kugeza u Rwanda rufite inota rimwe kuri atandatu.

Byiringiro Lague yazamuwe mu Ikipe Nkuru ya APR FC muri Mutarama 2018 mu gihe yongerewe amasezerano y’imyaka ibiri muri Gicurasi 2020.

Uyu musore w’imyaka 21, yatsinze ibitego bitandatu muri Shampiyona ya 2019/20 n’ibitego bitanu muri 2020/21.

Byiringiro yakomeretse bikomeye ahita ajyanwa mu bitaro bya Gisirikare i Kanombe
Uyu musore asanzwe ari inkingo ya mwamba muri APR FC

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .