00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Byageze aho indege ibasiga; Amavubi yageze i Agadir nyuma y’urugendo rugoye (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 30 Kanama 2021 saa 09:15
Yasuwe :
0 0

Ikipe y’Igihugu y’umupira w’amaguru mu bagabo ‘Amavubi’, yageze i Agadir muri Maroc mu ijoro ryakeye, aho igiye kwitegura umukino izakirwamo na Mali ku wa Gatatu, tariki ya 1 Nzeri 2021 ku munsi wa mbere w’imikino yo mu itsinda E ryo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2022 kizabera muri Qatar.

Mali izakirira u Rwanda muri Maroc kubera ko ikibuga cyayo kiri gusanwa.

Ikipe y’Igihugu yahagurutse i Kanombe saa Munani z’ijoro ku wa Gatandatu, ica i Entebbe muri Uganda, ihamara isaha irengaho iminota mike mbere yo gukomereza i Istanbul muri Turikiya, ihagera saa Tanu n’iminota 20.

Amavubi yahise afata indege ijya i Casablanca muri Maroc, ihaguruka saa Sita mu gihe yagezeyo saa Kumi n’iminota 27. Nyuma yo kuhagera, yagowe no kubona visa za Maroc ndetse n’uwo mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Bwami bwa Maroc wari kuza kuyakira aratinda, bituma indege yari kubajyana i Agadir saa Kumi n’imwe n’iminota 10 ibasiga.

Ikipe y’Igihugu yabanje gufata amafunguro, itegereza indege ya saa Tanu n’iminota 55 z’ijoro. Byayitwaye isaha kugira ngo igere i Agadir mu gihe kandi yakoresheje iminota 30 mu modoka igana kuri hoteli icumbitsemo, ihagera hafi saa munani z’iri joro ryakeye.

Uretse abakinnyi bari bamaze iminsi bakorera imyitozo i Kigali, Ngwabije Clovis ukina mu Bufaransa yatanze bagenzi be kuri hoteli muri Maroc mu gihe Imanishimwe Emmanuel ukinira FAR Rabat na we yagumye i Agadir kuko ikipe ye yari yahakiniye umukino wa gicuti.

Manzi Thierry wari uvuye muri Georgia yahuriye n’abandi i Casablanca, ariko we na Rwatubyaye Abdul wavuye muri Macedonia, bombi baragera i Agadir uyu munsi nyuma ya saa Sita nyuma yo guhaguruka n’indege ya saa Saba n’iminota 30.

Rafael York utazakina uyu mukino kubera ibyangombwa bitaraboneka na Mukunzi Yannick, bombi baragera muri Maroc ku wa Mbere n’indege ya Air France saa Munani n’igice mu gihe Bizimana Djihad we ahagera sa Mbiri n’igice z’umugoroba abanje guca i Casablanca.

Amavubi acumbitse muri Tildi Hotel y’inyenyeri enye, aho harimo intera y’iminota 12 cyangwa 15 kugira ngo ugere ku kibuga umukino uzaberaho.

Nyuma yo gukina na Mali ku wa Gatatu, Ikipe y’Igihugu izahita igaruka i Kigali, aho izitegura guhura na Kenya tariki ya 5 Nzeri 2021 mu mukino w’umunsi wa kabiri.

Uturutse ibumoso ni: Mvuyekuye Emery, Bayisenge Emery, Omborenga Fitina na Muhire Kevin bicaye ku kibuga cy'indege
Myugariro w'ibumoso, Rutanga Eric ni umwe muri 23 bagiye muri Maroc
Twizeyimana Martin Fabrice ahindukira ngo arebe umufotozi ubwo bari ku kibuga cy'indege
Rukundo Denis (ubanza ibumoso) yongeye guhamagarwa mu Ikipe y'Igihugu
Amavubi yagize urugendo rwamaze amasaha 24
Perezida wa FERWAFA, Nizeyimana Mugabo Olivier (uri imbere) ni we wagiye ayoboye itsinda ry'Ikipe y'Igihugu
Ikipe y'Igihugu izabanza guhura na Mali ku wa Gatatu mbere yo guhura na Kenya

Amafoto: FERWAFA


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .