00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Byagenze bite ngo APR FC yegurirwe Stade Ikirenga?

Yanditswe na Habimana Sadi
Kuya 3 Nyakanga 2021 saa 12:17
Yasuwe :
0 0

Hashize umwaka APR FC ikoresha ikibuga cya Stade Ikirenga giherereye i Shyorongi nk’icyayo bwite nubwo atari yo yacyubatse ku ikubitiro.

Iyi Stade iri mu Karere ka Rulindo, yubatswe mu 2015 ubwo aka Karere kayoborwaga na Kangwagye Justus. Intego yari uko izajya yifashishwa n’ikipe y’aka Karere.

Gusa, kuba ikipe ikomeye iri mu Karere ka Rulindo ari SORWATHE FC iri mu Cyiciro cya Kabiri ndetse ikaba ikinira i Kinihira, iyi stade yamaze igihe idakoreshwa.

Nubwo yatangiye kuhakorera mu myaka ine ishize, hashize umwaka APR FC yeguriwe iyi stade igizwe n’ikibuga cy’ubwatsi bw’ubukorano bwiza (Tapis Synthétique) ndetse iyifashisha mu myitozo no mu mikino ya gicuti itandukanye.

Kuva mu 2017, ubwo APR FC yabaga iri gutegura imikino ikomeye, yagiye ikorera umwiherero mu Karere ka Rulindo, ikanahakorera imyitozo cyane ko ari ahantu hitaruye Umujyi wa Kigali hatuma umukinnyi yerekeza ibitekerezo bye byose ku kazi.

Ahari iki kibuga hari n’ibindi bikorwaremezo birimo ubusitani bwiza na Hotel ya Dian Fossey-Nyiramacibiri.

Byagenze gute ngo APR FC yegurirwe ibi bikorwaremezo?

Ibyo bikorwaremezo byose ubu biri mu maboko ya APR FC, ni ukuvuga Minisiteri y’Ingabo.

Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo, Kayiranga Emmanuel, yabwiye IGIHE ko ibi bikorwa byavuye mu maboko yako mu 2020, gusa ntiyigeze atanga amakuru arambuye y’uburyo byakozwe.

Ati “Twabeguriye ibyo bikorwaremezo mu mpera za 2020.”

Nubwo Meya Kayiranga yanze kuvuga inzira byanyuzemo ngo ibi bikorwaremezo bijye mu maboko y’Ingabo z’Igihugu zifite APR FC, hari amakuru yizewe IGIHE yamenye ko ari umwanzuro wafashwe nyuma yo kubona ko Akarere ka Rulindo gahomba byinshi kubera ko ubusanzwe bitakoreshwaga.

Bivugwa ko ubuyobozi bwa APR FC ari bwo bwegereye Akarere ka Rulindo bukagasaba ibi bikorwaremezo, hagatangira urugendo rw’ibiganiro bigamije kureba inzira zemewe z’amategeko byakorwamo.

Amakuru avuga ko aka Karere kagishije inama izindi nzego nkuru ku gitekerezo cy’Ubuyobozi bwa APR FC, bikaza kwanzurwa ko biciye muri Minisiteri y’Ingabo iyi kipe igasubiza amafaranga kakoresheje mu kubaka ibyo bikorwaremezo byose uko ari bitatu.

Nta mubare nyakuri w’amafaranga APR FC yahaye Akarere ka Rulindo uzwi, gusa bivugwa ko bijya kubakwa byari byatwaye miliyari 1,5 Frw ari na yo kasubijwe.

Icyo Meya Kayiranga yemera ni uko ibi bikorwaremezo byatanzwe biciye mu itegeko rya Leta rigena uko ibigo bya Leta bishobora guhererekanya ibikorwaremezo cyangwa ibindi.

Ati “Hari itegeko rya Leta rivuga uburyo Akarere gatanga umutungo wako. Niryo ryakurikijwe hanyuma ibyo bikorwaremezo uko ari bitatu tubyegurira Minisiteri y’Ingabo, ntabwo ari APR FC.”

Gusa kugeza ubu, ntabwo Ubuyobozi bw’iyi kipe y’Ingabo bwemera ko bwaba bwaramaze kwegurirwa iyi Stade burundu nkuko Chairman w’iyi kipe, Lt. Gen Mubarakah Muganga yabibwiye IGIHE.

Ati "Kugeza ubu APR FC ibarizwa hariya i Shyorongi mu bijyanye naho ikorera imyitozo. Kandi muri Politiki ya Minisiteri y’Ingabo harimo uburyo badufasha kubona ibikorwa byacu tukigira nk’amakipe y’Ingabo, yaba aho dushobora kwitoreza naho dushobora gukinira. Nibihurirana rero n’uko Stade ya Shyorongi iri ku isoko ngira ngo twaba aba mbere mu kuyirangura."

APR FC ni yo kipe ihagaze neza mu Rwanda muri iki gihe, yaba mu kibuga no hanze yacyo. Ni yo yonyine ifite ikibuga cy’imyitozo yigengaho, ni na yo kandi itajya irangwamo ibibazo by’amikoro bya hato na hato nko kudahemba n’ibindi bivugwa mu yandi.

Iyi kipe imaze kwegukana ibikombe 19 bya Shampiyona mu myaka 27 ishize Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe ndetse ni yo ikunda kugira umubare munini w’abakinnyi bahamagarwa mu Ikipe y’Igihugu, Amavubi.

Ubuyobozi bw'Ingabo bujya busanga abakinnyi ku kibuga bukagirana nabo ibiganiro
Ubuyobozi bw'Ingabo, ubwo bwasuhuzanyaga n'ushinzwe ibikorwa by'igura n'igurisha muri APR FC
Ikipe iyo ikigera ku kibuga ibanza guhabwa umuti wica udukoko (Hands Sanitizer) mu rwego rwo kwirinda Covid-19
APR FC yeguriwe Stade Ikirenga ninaho ikorera imyitozo no kuhakinira imikino ya gicuti
Stade Ikirenga ubu irabarizwa mu maboko ya APR FC biciye muri Minadef

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .