00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bigeze aho rukomeye: Abo muri Mukura VS basabye umunyezamu wa Gasogi United kwitsindisha

Yanditswe na Habimana Sadi
Kuya 16 Kamena 2021 saa 10:11
Yasuwe :
0 0

Bamwe mu bakunzi ba Mukura VS bumvikanye bahamagara umunyezamu wa Gasogi United, Mazimpaka André, bamusaba kumuha amafaranga akazabafasha kubona intsinzi mu mukino iyi kipe y’i Huye igomba kwakiramo Gasogi United ku wa Kane tariki ya 17 Kamena 2021.

Mukura VS yatsinze umukino umwe kuva shampiyona itangiye ndetse kugeza ubu ishobora kwisanga mu cyiciro cya kabiri mu gihe yakongera gutsindwa imikino itatu isigaye ngo shampiyona isozwe.

Mu ijoro ryo ku wa Kabiri tariki ya 15 Kamena nibwo hakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga amajwi ya bamwe mu bakunzi ba Mukura VS bahamagara kuri telefone umunyezamu wa Gasogi United, Mazimpaka André, bamusaba kumuha amafaranga akazabafasha kubona intsinzi.

Uwabanje kumuhamagara, ni Muvunyi Fils wakiniye Mukura VS akanayibera umutoza. Ubwo yamuhamagaraga yamusabaga ko yifuza ko baganira kuri gahunda yo ku wa Kane ariko undi amubera ibamba.

Muvunyi yagize ati “Ni Fils, umutoza uguhamagaye. Ndifuza ko tuganira iby’umuryango. Byo mu cyumweru gitaha ku wa Kane. Nagira ngo ngusuhuze, numve niba mwiteguye natwe turiteguye neza nta kibazo.”

Mazimpaka we yahise amusubiza ati “Ku wa Kane ni ugutsinda. Erega iyo umuntu afite akazi aba agomba kukubaha. Twe turiteguye kandi cyane.”

Undi wumvikanye mu majwi ahamagara uyu munyezamu, ni uwitwa Kanyarwanda Hussein ushinzwe abashoferi muri Volcano Ltd nk’uko yabyihamirije mu majwi ye.

Yasabye uyu munyezamu ko niba ari we uzabanzamo yazafasha Mukura VS ikabona amanota atatu biciye ku kuba yahagarika ba myugariro nabi cyangwa akitsindisha igitego.

Ati “Ni Hussein wa Nyabugogo uguhamagaye. Wo muri Volcano. Ndashaka ubufasha buvuye kuri wowe. Uri umuntu mukuru. Ni wowe uzaba urimo? Ndavuga nti nkeneye ubufasha bwawe. Turashaka intsinzi.”

Yakomeje agira ati “Turashaka ko ukina ugakora nk’umuntu mukuru. Hari ibyo uzareka byinjire cyangwa ugahagarika ba myugariro bawe nabi. Mbese ibintu nk’ibyo. Turashaka igitego kivuye kuri wowe niyo cyaba kimwe. Hanyuma umpe konti yawe. Ibintu biba bigeze kure. Wowe nca ayo ushaka ndaza kuguhamagara mu kanya.”

Mazimpaka yamusubije agira ati “Murampa miliyoni 2 Frw kandi muhite mwohereza miliyoni 1 Frw nonaha.”

Kanyarwanda Hussein na we yahise amusubiza ati “Miliyoni 2 Frw ni iz’igikombe ariko? Ko uhenze cyane ra? Njye ntakubeshye ayo ntabwo nayabona. Niba ari yo ya nyuma ntabwo nongera kuguhamagara ni aho ku wa Kane. Kandi tuzagutsinda. Gabanya tuvugane.“

Undi muntu utivuze izina, yumvikanye abwira Mazimpaka André ko adakwiye kumanura ikipe yabereye kapiteni. Anongeraho ko adakwiye kumanura ikipe ya Perezida wa Federasiyo [FERWAFA].

Ati "Urashaka kumanura ikipe wabereye kapiteni imyaka ibiri koko? Urashaka kumanura ikipe ya Perezida wa Federasiyo?"

Mazimpaka ati "Nonese barampemba?"

Umuyobozi wa Gasogi United, Kakooza Nkuriza Charles, washyize hanze aya majwi ari mu kiganiro Rirarashe cya Radio 1, yagaye cyane abantu bose bahagamagaye umunyezamu w’ikipe abereye umuyobozi, ndetse avuga ko adatekereza ko baba batumwe na Mukura VS.

Ati “Reka mbanze nenge aba bantu bose n’abandi batabonewe amajwi, sinterekereza ko ari Mukura yaba yabatumye. Ariko ni n’abantu bakwiye gufatirwa ibihano bikakaye. Yaba ari Federasiyo ndetse mbere na mbere n’umuryango bavukamo wa Mukura. Ibi ubwabyo ni ugusuzuguza ikipe kuko ni yo yatsinda abantu bavuga bati yo ibiciro byagiyemo.”

IGIHE yifuje kumenya niba Ubuyobozi bwa Mukura VS ari bwo bwaba bwatumye aba bantu gushakira iyi kipe intsinzi, ariko ntabwo Umuyobozi Mukuru w’iyi kipe, Gasana Jérôme, yigeze yitaba telefone ye igendanwa.

Gusa ibicishije kuri Twitter, Mukura VS yavuze ko itazi abo bantu bayiyitiriye.

Yagize iti "Ubuyobozi Bukuru bwa Mukura VSL, bwamaganye bwivuye inyuma abiyitirira izina rya Mukura VSL bagakora ibikorwa bigayitse kandi batatumwe na yo. Uzafatirwa muri ibyo bikorwa azakurikiranwa ku giti cye. Mukura VSL ifite umuvugizi nta yindi ntumwa igira."

Si ubwa mbere mu mupira w’amaguru mu Rwanda havuzwe igisa na ruswa kuko Karekezi Olivier watozaga Kiyovu Sports na Mvukiyehe Juvénal uyobora iyi kipe, baherutse kuvuga ko abakinnyi bayo bahawe ruswa ngo batsindwe na Marines FC ibitego 3-0 mu Ukuboza 2020.

Mazimpaka André wahamagawe n’abakunzi ba Mukura VS, yabaye kapiteni wayo mu gihe cy’imyaka ibiri kugeza mu 2017 ubwo yagurwaga na Musanze FC.

Nyuma y’imikino ine imaze gukinwa mu makipe umunani azavamo abiri amanuka mu cyiciro cya kabiri, Mukura victory Sports iri ku mwanya wa karindwi n’amanota ane, irushwa rimwe na Gasogi United na Sunrise FC, zombi zifite atanu.

Mazimpaka André yasinyiye Gasogi United amasezerano y'imyaka ibiri mu 2020
KNC uyobora Gasogi United yasabye ko Ferwafa n'ubuyobozi bwa Mukura VS bafatira ibihano abumvikanye mu majwi bahamagara Mazimpaka
Mukura VS ishobora kwisanga mu cyiciro cya kabiri mu gihe yananirwa gutsinda imikino itatu isigaje

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .