00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bwanakweli Emmanuel wabihiwe n’iminsi, yasezeye muri Kiyovu Sports

Yanditswe na Habimana Sadi
Kuya 31 Gicurasi 2021 saa 04:25
Yasuwe :
0 0

Umunyezamu w’ikipe ya Kiyovu Sports, Bwanakweli Emmanuel yatandukanye n’iyi kipe yari agifitiye amasezerano y’akazi.

Ku gicamunsi cyo kuri wa Mbere tariki ya 31 Gicurasi 2021, nibwo umunyezamu Bwanakweli Emmanuel yabanje kwandikira ubuyobozi bwa Kiyovu Sports abusezeraho atitaye ko akiyifitiye amasezerano.

Nyuma yo kwandikira abayobozi be Tariki ya 30 Gicurasi 2021 abamenyesha ko atandukanye na Kiyovu, yahise ajya ku rukuta rwe rwa Instagram maze anasezera bagenzi be bakinanaga, avuga ko bamubereye beza mu gihe bamaranye.

Mu butumwa bwa Bwanakweli yacishije kuri Instagram, yagaragajemo gushimira cyane abakinnyi bagenzi be mu myaka hafi ibiri bari kumwe.

Ati “Ku muryango mugari wa Kiyovu Sports, mfashe uyu mwanya mbashimira ku myaka igera kuri ibiri ku bwa buri kimwe mwamfashije mu gihe twabanye. Mwarakoze cyane ariko kubera impamvu zanjye bwite ndabasezeye. Mwarakoze cyane ni ah’ikindi gihe Imana Nibishaka.”

Ibi Bwanakweli abikoze nyuma y’uko muri uyu mwaka w’imikino 2020-2021 nta mukino n’umwe wa shampiyona arabasha gukina abanjemo ndetse mbere y’uko uyu mwaka utangira babanje kumushyira ku rutonde rw’abari basezerewe ariko agarurwa na Ndizeye Aimé Désiré Ndanda wari umutoza w’abanyezamu akaba n’ushinzwe Tekinike muri iyi kipe.

Mu mpamvu zivugwa zatumye uyu munyezamu afata icyemezo cyo gusezera ku buyobozi bwa Kiyovu Sports, harimo kudahabwa umwanya wo gukina nyamara umunyezamu wa gatatu, Ishimwe Patrick we akawubona kandi Bwanakweli ari umunyezamu wa kabiri muri iyi kipe.

Amakuru IGIHE yamenye, ni uko uyu musore amaze iminsi ari mu biganiro n’ubuyobozi bwa Gorilla FC bukeneye umunyezamu ufite uburambe bwo gukina mu cyiciro cya mbere.

Mu kiganiro cyihariye na IGIHE, Bwanakweli yavuze ko imyaka ibiri amaze muri Kiyovu yamubereye mibi kuko atabashije kubona umwanya uhagije wo gukina.

Ati “Iyi myaka ibiri yanjye muri Kiyovu, ntabwo yari myiza ntakubeshye. Ngiye kuruhuka nitekerezeho, ntegure umwaka utaha w’imikino meze neza.”

Kugeza ubu ubuyobozi bwa Kiyovu Sports bwaruciye burarumira, ntacyo buravuga kuri aya makuru, cyane ko uyu munyezamu yagombaga kuzasoza amasezerano ye mu mpera z’iyi shampiyona.

Bwanakweli yakiniye amakipe arimo Gicumbi FC na Police FC yavuyemo muri 2019 ubwo yazaga muri Kiyovu Sports.

Muri 2019-2020 Bwanakweli yabanjemo imikino myinshi mbere y'uko zihindura imirishyo
Hari imikino Bwanakweli yagiye afasha Kiyovu ku Mumena ikabona amanota yuzuye
Kimenyi Yves akigera muri Kiyovu yahise yicaza Bwanakweli wasaga n'udatekerezwa mu mibare y'abayobozi b'iyi kipe
Mu myitozo yo gusubukura shampiyona, Bwanakweli yatangiranye imyitozo na bagenzi be

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .