00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Butera Andrew yatijwe muri AS Kigali FC

Yanditswe na Habimana Sadi
Kuya 19 Nyakanga 2021 saa 06:58
Yasuwe :
0 0

Umukinnyi wo hagati w’Ikipe ya APR FC, Butera Andrew, nyuma yo kubura umwanya wo gukina muri iyi Kipe y’Ingabo, yatijwe muri AS Kigali mu gihe kingana n’umwaka.

Nyuma y’isozwa rya shampiyona y’uyu mwaka, abakinnyi batandukanye bagiye bahindura amakipe bijyanye n’uko bamwe bari basoje amasezerano mu makipe yabo abandi bagatizwa kuko babuze umwanya wo gukina.

Butera Andrew wa APR FC nyuma yo kumara umwaka wose adakiniye iyi kipe kubera ibibazo by’uburwayi yagiye ahura nabyo, yatijwe muri AS Kigali.

Amakuru IGIHE yamenye avuga ko Ubuyobozi bw’iyi kipe y’Umujyi wa Kigali, bwandikiye ubwa APR FC butira uyu mukinnyi, bukaba bwasubijwe kuri uyu wa Mbere bumwererwa mu gihe cy’umwaka umwe.

Uretse imvune za hato na hato n’ubundi burwayi Butera yagiye agira, ariko ntawe ushidikanya ku mpanoafite, cyane ko mu kibuga hagati ari umwe mu beza u Rwanda rufite.

Butera asigaje amasezerano muri iyi Kipe y’Ingabo nkuko Chairman wa yo, Lt Gen Mubarakah Muganga aherutse kubibwira IGIHE.

Yagize ati “Butera ni umukinnyi wa APR FC kandi tumaranye imyaka myinshi kuva bava mu Gikombe cy’Isi cy’abari munsi y’imyaka 17 mu 2011. Arafata imiti aravurirwa i Kanombe mu Bitaro bya Gisirikare, abaganga bafite igihe bagenda bagena cy’imyitozo n’iy’ikiruhuko.”

Nubwo hatavuzwe amasezerano Butera asigaje muri APR FC uko angana, ariko amakuru IGIHE yamenye ni uko asigaje umwaka umwaka umwe. Bisobanuye ko umwaka yatijwe nurangira, azaba yemerewe kuganira n’ikipe yose yifuza bidasabye kubisaba APR FC kuko azaba yasoje amasezerano ye.

Mu minsi ishize, Lt Gen yavuze ko umukinnyi urwaye atajya yirukanwa ahubwo bamurwaza kugeza akize akagaragaza icyo ashoboye. Aha yatanze urugero rwa Itangishaka Blaise na Sugira Ernest barwaye ariko bakavuzwa bakitabwaho kugeza bakize bagasubira mu kibuga.

Butera Andrew yatijwe muri AS Kigali FC. Ni umwe mu bakinnyi b'abahanga bigoye kwaka umupira bafite ku kirenge
Iyo atarwaye ajya ahamagarwa mu Ikipe y'Igihugu 'Amavubi'
Butera Andrew amaze imyaka icumi muri APR FC

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .