Ibi ni bimwe mu byagarutsweho mu Nama y’Inteko Rusange idasanzwe ya FFB yateraniye kuri Hotel Helena mu Ntara ya Gitega kuri iki Cyumweru.
Mu ijambo rye, Perezida wa FFB, Révérien Ndikuriyo, yavuze ko hagiye gushyirwaho irushanwa ryitiriwe uwahoze ari Perezida w’u Burundi, Pierre Nkurunziza, witabye Imana ku wa 8 Kamena 2020 aguye mu Bitaro bya Cinquantenaire de Karusi, mu rwego rwo kumwibuka nk’umuntu waharaniye iterambere rya siporo muri icyo gihugu.
Yagize ati “Tuzashyiraho za shampiyona nshya cyane mu mupira w’amaguru w’abagore, uw’abakiri bato n’indi ishobora kuzitirirwa Pierre Nkurunziza wahoze ari Perezida wa Repubulika hagamijwe kumuha icyubahiro ku bikorwa by’indashyikirirwa yakoze muri siporo y’u Burundi.”
Ndikuriyo yashimangiye ko amakipe yose agomba gushyiraho ay’abato azayafasha gusimbuza abakinnyi bakuru bagurwa n’ayandi.
Nkurunziza Pierre wari ufite ikipe ya Halleluya FC, yayoboye u Burundi imyaka 15 kuva mu 2005 kugeza mu 2020.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!