Buruchaga yahawe amasezerano, asabwa guhesha Kiyovu Sports igikombe

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 6 Kanama 2019 saa 07:59
Yasuwe :
0 0

Umutoza mushya wa Kiyovu Sports, Umurundi Mugunga Dieudonné uzwi nka Buruchaga yahawe amasezerano y’imyaka ibiri, asabwa kwegukana kimwe mu bikombe bikinirwa mu Rwanda.

Buruchaga yageze i Kigali tariki ya 25 Nyakanga, aje kuba umutoza wa Kiyovu Sports.

Ubwo iyi kipe yatangiraga imyitozo ku wa Mbere, tariki ya 5 Kanama 2019 ntabwo Buruchaga yagaragaye ku Mumena ndetse amakuru yavugwaga ni uko hari ibyo yari atarumvikanaho na Kiyovu Sports.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri, ni bwo Kiyovu Sports yatangaje ko yahaye uyu mutoza amasezerano y’imyaka ibiri.

Umunyamabanga Mukuru wa Kiyovu Sports, Habinshuti Rachid, yabwiye IGIHE ko mu byo basabye uyu mutoza harimo kwegukana igikombe.

Ati ”Yasinye imyaka ibiri. Birumvikana, ibyo twamusabye nta kindi ni igikombe.”

Uyu mutoza ategerejweho kongera kugira Kiyovu Sports ikipe ikomeye nk’iyo mu myaka yo hambere, dore ko imaze imyaka isaga 26 nta gikombe gikinirwa mu Rwanda itwara, aho iheruka kwegukana shampiyona n’igikombe cy’igihugu mu 1993.

Ubwo yari amaze kugera i Kigali, Buruchaga yavuze ko Kiyovu Sports ayifite mu maraso ndetse ayifitiye ideni nk’ikipe yamufashije kugera ku rwego ariho ubu.

Yabaye rutahizamu wa Kiyovu Sports hagati ya 1986 na 1988 mu ikipe yarimo Muvara Valens na Karera Hassan.

Biteganyijwe ko ku wa Gatanu Kiyovu Sports izaba yamaze kwemeza abakinnyi izakoresha mu mwaka utaha w’imikino.

Mugunga Dieudonné 'Buruchaga' yashyize umukono ku masezerano yo gutoza Kiyovu Sports
Umurundi Mugunga Dieudonné 'Buruchaga' yahawe amasezerano y'imyaka ibiri nk'umutoza mushya wa Kiyovu Sports

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza