Buri mukinnyi wa Rayon Sports yemerewe asaga ibihumbi 850Frw mbere yo gukina na Enyimba FC

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 14 Nzeri 2018 saa 09:12
Yasuwe :
0 0

Umuyobozi wa Rayon Sports Muvunyi Paul yasabye abakinnyi gukomeza kwitangira ikipe nk’uko babikoze bakayihesha ishema bagera muri ¼ cya CAF Confederations Cup, anababwira ko buri umwe azahabwa $1000 (asaga ibihumbi 865 Frw) nk’ishimwe kubera icyiciro bagezeho.

Ni inkuru nziza babwiwe nyuma y’imyitozo yo kuri uyu wa Gatanu, bitegura umukino wa Enyimba FC yo muri Nigeria uzaba ku Cyumweru tariki 16 Nzeri 2018 kuri Stade ya Kigali, mu mukino ubanza wa ¼ cya CAF Confederations Cup.

Ni umukino iyi kipe ihagarariye u Rwanda isabwa kwitwaramo neza kugira ngo yizigamire impamba izayifasha mu mukino wo kwishyura uzabera muri Nigeria.

Ubwo abakinnyi bari basoje imyitozo, abayobozi bose b’ikipe barangajwe imbere na Perezida Muvunyi Paul, bagiye kuganiriza abakinnyi, babereka ko babashyigikiye kandi ibikenewe byose bigomba kuboneka ariko bakitwara neza.

Muvunyi yagize ati “Mugomba kubikora kubw’ishema ry’igihugu cyose miliyoni zirenga 180 [z’abaturage ba Nigeria] zigatsindwa na miliyoni 12 z’Abanyarwanda.”

Yabwiye abakinnyi ko buri wese azahabwa $1000 kubera aho bageze mu marushanwa, basezerera Enyimba FC bakagera muri ½, bwo bakazashimirwa birushijeho.

Rayon Sports isigaye ifite umuco wo kutabwira abakinnyi agahimbazamusyi bashyiriweho ku mukino runaka, bakakamenyeshwa nyuma.

Muvunyi yanababwiye ko agahimbazamusyi bagenewe ubwo barengaga amatsinda, ayasigaye bazayahabwa CAF nimara kwishyura amafaranga yageneye ikipe. Aba bakinnyi kandi ngo bazagabanywa ayari guhabwa abamaze kuva muri Rayon Sports.

Mu izina rya bagenzi be, Manishimwe Djabel uri mu bakapiteni ba Rayon Sports yashimiye abayobozi b’ikipe, anababwira bifuza ko abakinnyi bose bazagumana kuko bahuza kurusha ikindi gihe cyose.

Yagize ati “Perezida, turabashimira cyane kuba mwaratuzaniye umutoza mwiza cyane. Ikindi, turabasaba ko mwadufasha abakinnyi bose uko tumeze tukazagumana kuko ni ikipe ishyize hamwe ari nacyo kidufasha kwitwara neza.”

Manishimwe uherutse no kongera amasezerano y’imyaka ibiri, yavuze ko abakinnyi ba Rayon Sports ubu atari bo beza yagize, ariko icyo barusha abandi ari uko iyo bagiye gukina yaba uri mu kibuga n’uri hanze, bose baba bashyize hamwe, bumvikana byose mu nyungu z’ikipe.

Kureba umukino wa Rayon Sports itike ya make ni 3000Frw ahasanzwe, 5000Frw ahatwikiriye na 30000 mu cyubahiro.

Izakina idafite kapiteni Manzi Thierry na Yannick Mukunzi bakiri mu bihano ariko izaba yagaruye rutahizamu Christ Mbondi, umunyezamu wa kabiri Ndayisenga Kassim na Niyonzima Olivier Sefu

Abakinnyi babwiwe ijambo ryiza mbere yo guhura na Enyimba FC
Ba kapiteni ba Rayon Sports barimo Manzi Thierry, Manishimwe Djabel na Rwatubyaye Abdul bose bagize icyo bavuga
Abafana bari benshi kuri iyi myitozo nayo bayifana bidasanzwe
Umutoza mukuru Robertinho ari kumwe n'umwungirije Gatera Moussa ku myitozo
Iradukunda Eric Radu (hagati) mu myitozo na bagenzi be
Muhawenimana Claude uyobora abafana ba Rayon Sports ku rwego rw'igihugu nawe yari ahari
Muhirwa Prosper nawe wahoze mu bayobozi b'iyi kipe yari yaje kumva uko umwuka umeze mbere y'umukino
Abakinnyi hagati mu myitozo
Perezida Muvunyi Paul yaciye bugufi yisanisha n'abakinnyi kugira ngo baganire neza
Perezida Paul Muvunyi ari kumwe na Visi Perezida Muhirwa Frédéric
Rutahizamu Christ Mbondi asaba imbabazi bagenzi be ku makosa yabaye muri Algeria yatumye bamwe nawe arimo bahanwa
Rwatubyaye na Iradukunda bakora imyitozo
Umuganga Mugemana Charles umaze imyaka 23 muri iyi kipe
Umukinnyi mushya Iradukunda Eric Radu wavuye muri AS Kigali nawe yari yitabiriye iyi myitozo n'ubwo atemerewe gukina uyu mukino
Umunyezamu Bashunga Abouba uheruka kongera amasezerano y'imyaka ibiri akinira iyi kipe

Manzi Rema Jules


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza