Ubusanzwe Ikipe y’Igihugu itanga 1000$ kuri buri mukinnyi nk’agahimbazamusyi ko gutsinda umukino mu gihe iyo bavuye mu cyiciro kimwe bajya mu kindi, buri umwe ahabwa miliyoni 3 Frw (3000$).
Amakuru IGIHE yamenye ni uko mu mikino ya CHAN 2020 iri kubera muri Cameroun, abakinnyi b’Amavubi bahawe 500$ ku mukino banganyijemo na Uganda, bagahabwa andi nk’ayo kuri Maroc mu gihe kuri Togo batsinze, bahawe 1000$, kongeraho andi 3000$ y’uko babonye itike ya ¼, yose hamwe akaba 5000$ (miliyoni 4.9 Frw).
Amakuru ava muri Cameroun ni uko mu gihe Amavubi yatsinda Guinea mu mukino wa ¼ cya CHAN uzaba ku Cyumweru saaa tatu, buri mukinnyi azahabwa andi 3000$ (miliyoni 2.94 Frw) kuko bazaba barenze ikindi cyiciro. Ukoze igiteranyo, aba bakinnyi buri wese yazaba amaze kwinjiza miliyoni 7,8 Frw mu gihe batsinda umukino wo ku Cyumweru.
Ni ku nshuro ya kane u Rwanda rugiye guhura na Guinea mu marushanwa atandukanye, aho bwa mbere hari mu Gikombe cya Afurika cya 2004, ibihugu byombi byanganyije igitego 1-1 mu matsinda.
Byongeye guhurira mu itsinda rimwe mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2019, Guinea itsinda u Rwanda ibitego 2-0 mbere yo kunganya igitego 1-1 mu mukino wo kwishyura wabereye i Kigali.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!