00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bukuru Christopher yirukanywe mu mwiherero wa APR FC

Yanditswe na IGIHE
Kuya 16 Gicurasi 2021 saa 03:44
Yasuwe :
0 0

Umukinnyi wa APR FC, Bukuru Christopher yirukanywe mu mwiherero w’iyi kipe azira imyitwarire mibi.

Urubuga rw’iyi kipe y’ingabo z’igihugu rwatangaje ko Bukuru yirukanywe n’ubuyobozi bw’ikipe mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki 16 Gicurasi 2021.

APR FC itangaza ko uyu mukinnyi ukina hagati yirukanywe nyuma yo kugirwa inama kenshi ngo yikosore ariko ntazumve.

Kumwirukana ngo ni ukugira ngo abone umwanya uhagije wo kwitekerezaho.

Bukuru yirukaniwe imbere y’abakinnyi bagenzi be n’ubuyobozi. Abakinnyi b’iyi kipe basabwe kurangwa n’imyitwarire myiza kuko ari wo musingi wo kugera ku ntego mu buzima.

Bukuru yirukanywe kuri iki Cyumweru
Bukuru yazize imyitwarire mibi
Abakinnyi ba APR FC basabwe gushyira imbere imyitwarire myiza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .