Bugesera yanganyije na APR FC, Aba Rayon babyina intsinzi

Yanditswe na Jah d’eau Dukuze
Kuya 28 Mutarama 2017 saa 08:08
Yasuwe :
0 0

Ubwo Samuel yari ahushye mu ifirimbi ko umukino wahuzaga Bugesera na APR FC usojwe, amabendera menshi yagiye mu kirere yasaga n’ubururu n’umweru nubwo nta kipe n’imwe muzakinaga yambara ayo mabara. Ibi, byajyanaga n’indirimbo zishimagiza Rayon Sports, yishimiraga ko irangije imikino ibanza ku isonga.

Wari umukino w’umunsi wa 15 wa shampiyona, APR FC yagiye gukina ibizi ko Rayon Sports bahanganye yaraye itsinze ibitego 3-0 byari byayishyize ku mwanya wa mbere by’agateganyo, binarangiye iwugumyeho.

Mu Bugesera, Umutoza Mulisa Jimmy, yahisemo gukora impinduka ugereranyije n’abakinnyi baherukaga gutsinda Rayon Sports. Ngabo Albert yafashe umwanya wa Michel Rusheshangoga, Faustin Usengimana asimbura Herve Rugwiro, mu gihe Nshuti Fred na Benedata Janvier bafataga imyanya ya Bizimana Djihad na Nkinzingabo Fiston.

Ibi ntabwo byaje kumuhira, kuko ku munota wa 26 w’umukino, ku mupira muremure wari uturutse ku ruhande rw’ibumoso, Emery Mvuyekure yaje gufata umupira ariko ntashobore kuwugumana, maze Guido Abdallaha ahagurutsa abafana benshi bari ku kibuga. Igice cya mbere cy’umukino, cyaje kurangira ari icyo gitego 1-0.

APR FC yakoze impinduka mu gice cya kabiri, yinjiza mu kibuga Djihad Bizimana na Nshuti Innocent, aho bitasabye igihe kinini ngo ihite ibona umusaruro. Nshuti Innocent yaje kubona amahirwe y’igitego acenze ab’inyuma ku munota wa 48, gusa umupira ateye Olivier Kwizera awushyira muri Corner. Nyuma y’iminota ibiri, corner ya Djihad yaje gusanga Issa ahagaze wenyine yishyurira APR FC bisa 1-1.

Mu gihe abakunzi ba APR FC bari bizeye ko ikipe yabo ishobora kubona amanota atatu yose y’umukino, iminota ya nyuma yihariwe na Bugesera ahanini, ni na yo yaremye uburyo bwo gutsinda kurusha iyi kipe y’ingabo z’igihugu. Ibintu byarushijeho kugorana kuri iyi kipe ya APR FC ubwo imipira myinshi umunyezamu Emery yateraga imbere, yigiraga hanze aho kujya kwa bagenzi be.

Umukino waje kurangira ari icyo gitego 1-1, bivuze ko APR FC irangije imikino ibanza ku mwanya wa kabiri n’amanota 34 aho irushwa amanota abiri na Rayon Sports ya mbere. Aya makipe yombi, azongera guhura ku wa Gatatu mu mukino w’umunsi w’intwari.

Amafoto y’umukino

Mashami yari yishimiwe muri Staff ya APR FC
Rujugiro yari yifitiye Fan Club ayoboye
APR FC yari yakoze impinduka enye ugereranyije n'ikipe yatsinze Rayon Sports
Bugesera yari yategewe amafaranga menshi ngo itsinde APR FC
Benedata Janvier ari mu batahiriwe n'uyu munsi
Nshuti Fred bakunze kwita Januzaj ni umwe mu bahawe amahirwe muri uyu mukino
Yannick Mukunzi ahanganye na Bugesera
Abdallah yishimira igitego yiherewe na Emery
Byari ibyishimo mu Bugesera
Januzaj yagerageje byinshi ariko ntabwo umunsi wari uwe byatumye asimbuzwa igice cya mbere kirangiye
Sibomana Patrick asenga Imana ngo babe bakwishyura
Myugariro Gasongo ni umwe mu bitwaye neza muri uyu mukino
Umunyezamu Olivier yagiye yihanangirizwa kenshi kubera gutinza iminota
Abanya Bugesera bari bafite ibyapa bishimira Mashami
Corner yavuyemo igitego
Abakinnyi ba Bugesera babonye umupira ugenda
Bashiduka Issa ari kwishimira igitego
Gasongo yagumaga gucungira hafi Issa ngo atongera gushyiramo ikindi
Abanya Bugesera bari bafite ibyapa bishimira Mashami
Abafana ba Rayon Sports bari baje ku bwinshi
Bishima mu buryo bamaze kumenyerwaho
Amabendera aho hafi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza