Bugesera FC yirukanye abakinnyi 18

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 19 Nyakanga 2019 saa 09:53
Yasuwe :
0 0

Inkubiri yo kwirukana no gusezerera abakinnyi mu makipe yo mu Rwanda yakomereje muri Bugesera FC, aho iyi kipe yo mu Ntara y’Iburasirazuba yafashe icyemezo cyo gutandukana n’abakinnyi 18 bayikiniraga mu mwaka ushize w’imikino.

Bugesera FC iteye ikirenge mu cy’amakipe nka APR FC yasezereye 16, Police FC yirukanye umunani, Rayon Sports yatandukanye na batandatu, AS Muhanga yarekuye batandatu ndetse na AS Kigali yirukanye 12.

IGIHE yamenye amakuru ko ubuyobozi bwa Bugesera FC bwafashe iki cyemezo gikomeye cyo gutandukana n’aba bakinnyi bose bitewe n’uko bwari burambiwe kuba ikipe yahoraga irwana no kutamanuka mu myaka ibiri ishize nyamara haba hakozwe buri kimwe.

Abakinnyi benshi bari muri iyi kipe barimo n’abayigezemo mu mwaka ushize w’imikino beretswe umuryango kugira ngo hongere kubakwa ikipe nshya ishoboye guhatana no kurwanira imyanya myiza muri shampiyona.

Iyi kipe yagize ubwiru abakinnyi imaze kugura kugira ngo bazasimbure abirukanwe, irateganya gutangira imyitozo mu ntangiriro z’ukwezi gutaha ku kibuga gishya cya Stade ya Bugesera iri mu nzira zo kuzura.

Ubwo iyi kipe izaba itangiye imyitozo ni nabwo hazatangazwa abakinnyi bashya izakoresha mu mwaka utaha w’imikino.

Mugisha François ‘Master’ wakiniraga Rayon Sports, Ngarambe Ibrahim wavuye muri Kiyovu Sorts n’umunyezamu Twagirimana Pacifique wakiniraga Amagaju ni bamwe mu bamaze gusinyishwa n’iyi kipe.

Bugesera FC yasoje umwaka ushize w’imikino iri ku mwanya wa 12 n’amanota 35 mu gihe mu Gikombe cy’Amahoro yasezerewe na Intare FC muri 1/8.

Iyi kipe iherutse kubona umutoza mushya, Bisengimana Justin wasimbuye Muhire Hassan.

Abakinnyi 18 batandukanye na Bugesera FC:

  1. Kwizera Janvier
  2. Nsabimana Jean de Dieu
  3. Mugenzi Bienvenu
  4. Nzigamasabo Steve
  5. Nkusi Prince
  6. Nimubona Emery
  7. Muhire Anicet
  8. Irokan Ikechukwu Samson
  9. Kayiranga Divin
  10. Ndabarasa Trésor
  11. Mugwaneza Pacifique
  12. Rwigema Yves
  13. Ahishakiye Jacques
  14. Munyabuhoro Jean d’Amour
  15. Ndahinduka Michel
  16. Ruberwa Emmanuel
  17. Ndayisenga Kevin
  18. Rafael Ugbobuaku Chiedozie
Bugesera FC igiye kubaka ikipe nshya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza